إِذَا السَّمَاءُ انفَطَرَتْ (1) Igihe ikirere kizasatagurika |
وَإِذَا الْكَوَاكِبُ انتَثَرَتْ (2) N’igihe inyenyeri zizagwa zikanyanyagira |
وَإِذَا الْبِحَارُ فُجِّرَتْ (3) N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe) |
وَإِذَا الْقُبُورُ بُعْثِرَتْ (4) N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo) |
عَلِمَتْ نَفْسٌ مَّا قَدَّمَتْ وَأَخَّرَتْ (5) (Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi) |
يَا أَيُّهَا الْإِنسَانُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ الْكَرِيمِ (6) Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu |
الَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّاكَ فَعَدَلَكَ (7) We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye |
فِي أَيِّ صُورَةٍ مَّا شَاءَ رَكَّبَكَ (8) Yaragutunganyije aguha ishusho ashatse |
كَلَّا بَلْ تُكَذِّبُونَ بِالدِّينِ (9) Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo |
وَإِنَّ عَلَيْكُمْ لَحَافِظِينَ (10) Ariko mu by’ukuri, mufite (abamalayika babashinzwe) babagenzura |
كِرَامًا كَاتِبِينَ (11) Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi) |
يَعْلَمُونَ مَا تَفْعَلُونَ (12) Bazi ibyo mukora byose |
إِنَّ الْأَبْرَارَ لَفِي نَعِيمٍ (13) Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru) |
وَإِنَّ الْفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٍ (14) Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana |
يَصْلَوْنَهَا يَوْمَ الدِّينِ (15) Bazawinjiramo ku munsi w’ibihembo |
وَمَا هُمْ عَنْهَا بِغَائِبِينَ (16) Kandi ntibazigera bawuvamo |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا يَوْمُ الدِّينِ (17) Nonese ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo |
ثُمَّ مَا أَدْرَاكَ مَا يَوْمُ الدِّينِ (18) Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo |
يَوْمَ لَا تَمْلِكُ نَفْسٌ لِّنَفْسٍ شَيْئًا ۖ وَالْأَمْرُ يَوْمَئِذٍ لِّلَّهِ (19) (Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah |