وَالذَّارِيَاتِ ذَرْوًا (1) Ndahiriye ku miyaga ihuha igatatanya (ibicu) |
فَالْحَامِلَاتِ وِقْرًا (2) No ku bicu biremereye bitwara amazi (imvura) |
فَالْجَارِيَاتِ يُسْرًا (3) No ku mato agenda mu buryo bworoshye |
فَالْمُقَسِّمَاتِ أَمْرًا (4) No ku bamalayika bashinzwe gukwirakwiza (amafunguro, imvura n’indi migisha) ku bw’itegeko (rya Allah) |
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَصَادِقٌ (5) Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo |
وَإِنَّ الدِّينَ لَوَاقِعٌ (6) Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza |
وَالسَّمَاءِ ذَاتِ الْحُبُكِ (7) Ndahiriye ku kirere kirimo amayira ameze neza |
إِنَّكُمْ لَفِي قَوْلٍ مُّخْتَلِفٍ (8) Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Quran) |
يُؤْفَكُ عَنْهُ مَنْ أُفِكَ (9) Uteshwa (gukurikira Quran n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri) |
قُتِلَ الْخَرَّاصُونَ (10) Abanyabinyoma baravumwe |
الَّذِينَ هُمْ فِي غَمْرَةٍ سَاهُونَ (11) Babandi bari mu bujiji, barangaye |
يَسْأَلُونَ أَيَّانَ يَوْمُ الدِّينِ (12) Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera |
يَوْمَ هُمْ عَلَى النَّارِ يُفْتَنُونَ (13) (Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa |
ذُوقُوا فِتْنَتَكُمْ هَٰذَا الَّذِي كُنتُم بِهِ تَسْتَعْجِلُونَ (14) (Bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa |
إِنَّ الْمُتَّقِينَ فِي جَنَّاتٍ وَعُيُونٍ (15) Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (mu Ijuru) |
آخِذِينَ مَا آتَاهُمْ رَبُّهُمْ ۚ إِنَّهُمْ كَانُوا قَبْلَ ذَٰلِكَ مُحْسِنِينَ (16) Bishimisha mu byo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri, mbere bari abakora ibyiza |
كَانُوا قَلِيلًا مِّنَ اللَّيْلِ مَا يَهْجَعُونَ (17) Bajyaga baryama gake mu ijoro (basenga Nyagasani wabo) |
وَبِالْأَسْحَارِ هُمْ يَسْتَغْفِرُونَ (18) No mu gicuku (wabasangaga) basaba imbabazi (Allah) |
وَفِي أَمْوَالِهِمْ حَقٌّ لِّلسَّائِلِ وَالْمَحْرُومِ (19) No mu mitungo yabo, bajyaga bagira icyo bageneramo abasabirizi n’abakene bihishira |
وَفِي الْأَرْضِ آيَاتٌ لِّلْمُوقِنِينَ (20) No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya |
وَفِي أَنفُسِكُمْ ۚ أَفَلَا تُبْصِرُونَ (21) Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona |
وَفِي السَّمَاءِ رِزْقُكُمْ وَمَا تُوعَدُونَ (22) No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa |
فَوَرَبِّ السَّمَاءِ وَالْأَرْضِ إِنَّهُ لَحَقٌّ مِّثْلَ مَا أَنَّكُمْ تَنطِقُونَ (23) Bityo, ndahiriye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nk’uko kuvuga kwanyu (ari ukuri) |
هَلْ أَتَاكَ حَدِيثُ ضَيْفِ إِبْرَاهِيمَ الْمُكْرَمِينَ (24) Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro |
إِذْ دَخَلُوا عَلَيْهِ فَقَالُوا سَلَامًا ۖ قَالَ سَلَامٌ قَوْمٌ مُّنكَرُونَ (25) Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (Amahoro nabe kuri mwe!)" Nuko akavuga ati "Salamu, bantu batazwi |
فَرَاغَ إِلَىٰ أَهْلِهِ فَجَاءَ بِعِجْلٍ سَمِينٍ (26) Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyama z’inyana yokeje |
فَقَرَّبَهُ إِلَيْهِمْ قَالَ أَلَا تَأْكُلُونَ (27) Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati "Ese ntabwo murya |
فَأَوْجَسَ مِنْهُمْ خِيفَةً ۖ قَالُوا لَا تَخَفْ ۖ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَامٍ عَلِيمٍ (28) Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati "Witinya!" Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah) |
فَأَقْبَلَتِ امْرَأَتُهُ فِي صَرَّةٍ فَصَكَّتْ وَجْهَهَا وَقَالَتْ عَجُوزٌ عَقِيمٌ (29) Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati "Umukecuru w’urubereri |
قَالُوا كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِ ۖ إِنَّهُ هُوَ الْحَكِيمُ الْعَلِيمُ (30) Baravuga bati "Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri, ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje |
۞ قَالَ فَمَا خَطْبُكُمْ أَيُّهَا الْمُرْسَلُونَ (31) (Aburahamu) aravuga ati "None ni iki kibagenza yemwe (ba malayika) mwoherejwe mwe |
قَالُوا إِنَّا أُرْسِلْنَا إِلَىٰ قَوْمٍ مُّجْرِمِينَ (32) Baravuga bati "Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi |
لِنُرْسِلَ عَلَيْهِمْ حِجَارَةً مِّن طِينٍ (33) Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (ryo mu muriro) |
مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَ لِلْمُسْرِفِينَ (34) (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah) |
فَأَخْرَجْنَا مَن كَانَ فِيهَا مِنَ الْمُؤْمِنِينَ (35) Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho) |
فَمَا وَجَدْنَا فِيهَا غَيْرَ بَيْتٍ مِّنَ الْمُسْلِمِينَ (36) Ariko nta n’abo twasanzemo uretse urugo rumwe rw’umwemeramana (Intumwa Loti) |
وَتَرَكْنَا فِيهَا آيَةً لِّلَّذِينَ يَخَافُونَ الْعَذَابَ الْأَلِيمَ (37) Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza |
وَفِي مُوسَىٰ إِذْ أَرْسَلْنَاهُ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ بِسُلْطَانٍ مُّبِينٍ (38) No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara |
فَتَوَلَّىٰ بِرُكْنِهِ وَقَالَ سَاحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ (39) Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati "Uyu ni umurozi cyangwa umusazi |
فَأَخَذْنَاهُ وَجُنُودَهُ فَنَبَذْنَاهُمْ فِي الْيَمِّ وَهُوَ مُلِيمٌ (40) Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi) |
وَفِي عَادٍ إِذْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمُ الرِّيحَ الْعَقِيمَ (41) No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (usenya ntacyo usize) |
مَا تَذَرُ مِن شَيْءٍ أَتَتْ عَلَيْهِ إِلَّا جَعَلَتْهُ كَالرَّمِيمِ (42) Ntacyo wasigaga mu byo wahuraga nacyo utakigize umuyonga |
وَفِي ثَمُودَ إِذْ قِيلَ لَهُمْ تَمَتَّعُوا حَتَّىٰ حِينٍ (43) No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati "Nimwishimishe by’igihe gito |
فَعَتَوْا عَنْ أَمْرِ رَبِّهِمْ فَأَخَذَتْهُمُ الصَّاعِقَةُ وَهُمْ يَنظُرُونَ (44) Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba |
فَمَا اسْتَطَاعُوا مِن قِيَامٍ وَمَا كَانُوا مُنتَصِرِينَ (45) Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare |
وَقَوْمَ نُوحٍ مِّن قَبْلُ ۖ إِنَّهُمْ كَانُوا قَوْمًا فَاسِقِينَ (46) N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri, bari abantu b’ibyigomeke |
وَالسَّمَاءَ بَنَيْنَاهَا بِأَيْدٍ وَإِنَّا لَمُوسِعُونَ (47) Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, ndetse dufite ubushobozi bwo kucyagura |
وَالْأَرْضَ فَرَشْنَاهَا فَنِعْمَ الْمَاهِدُونَ (48) N’isi twarayishashe; mbega ukuntu twayishashe neza |
وَمِن كُلِّ شَيْءٍ خَلَقْنَا زَوْجَيْنِ لَعَلَّكُمْ تَذَكَّرُونَ (49) No muri buri kintu twaremyemo ikigabo n’ikigore, kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah) |
فَفِرُّوا إِلَى اللَّهِ ۖ إِنِّي لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ (50) Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho |
وَلَا تَجْعَلُوا مَعَ اللَّهِ إِلَٰهًا آخَرَ ۖ إِنِّي لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ (51) Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho |
كَذَٰلِكَ مَا أَتَى الَّذِينَ مِن قَبْلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُوا سَاحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ (52) Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yoherejwe ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati "Ni umurozi cyangwa umusazi |
أَتَوَاصَوْا بِهِ ۚ بَلْ هُمْ قَوْمٌ طَاغُونَ (53) Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah) |
فَتَوَلَّ عَنْهُمْ فَمَا أَنتَ بِمَلُومٍ (54) Bityo, (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa) |
وَذَكِّرْ فَإِنَّ الذِّكْرَىٰ تَنفَعُ الْمُؤْمِنِينَ (55) Unibutse kuko mu by’ukuri, urwibutso rugirira akamaro abemeramana |
وَمَا خَلَقْتُ الْجِنَّ وَالْإِنسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ (56) Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bansenge |
مَا أُرِيدُ مِنْهُم مِّن رِّزْقٍ وَمَا أُرِيدُ أَن يُطْعِمُونِ (57) Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira |
إِنَّ اللَّهَ هُوَ الرَّزَّاقُ ذُو الْقُوَّةِ الْمَتِينُ (58) Mu by’ukuri, Allah ni we Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje |
فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا ذَنُوبًا مِّثْلَ ذَنُوبِ أَصْحَابِهِمْ فَلَا يَسْتَعْجِلُونِ (59) Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane bagenzi babo bababanjirije babonye; bityo, binsaba kwihutisha (kubahana) |
فَوَيْلٌ لِّلَّذِينَ كَفَرُوا مِن يَوْمِهِمُ الَّذِي يُوعَدُونَ (60) Ibihano bikomeye bizaba kuri babandi bahakanye umunsi basezeranyijwe |