الم (1) Alif Laam Miim |
تَنزِيلُ الْكِتَابِ لَا رَيْبَ فِيهِ مِن رَّبِّ الْعَالَمِينَ (2) (Qur’an) ni igitabo kidashidikanywaho cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose |
أَمْ يَقُولُونَ افْتَرَاهُ ۚ بَلْ هُوَ الْحَقُّ مِن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوْمًا مَّا أَتَاهُم مِّن نَّذِيرٍ مِّن قَبْلِكَ لَعَلَّهُمْ يَهْتَدُونَ (3) Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Siko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe, kugira ngo bayoboke |
اللَّهُ الَّذِي خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٍ ثُمَّ اسْتَوَىٰ عَلَى الْعَرْشِ ۖ مَا لَكُم مِّن دُونِهِ مِن وَلِيٍّ وَلَا شَفِيعٍ ۚ أَفَلَا تَتَذَكَّرُونَ (4) Allah ni we waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari we. Ese ubwo ntimutekereza |
يُدَبِّرُ الْأَمْرَ مِنَ السَّمَاءِ إِلَى الْأَرْضِ ثُمَّ يَعْرُجُ إِلَيْهِ فِي يَوْمٍ كَانَ مِقْدَارُهُ أَلْفَ سَنَةٍ مِّمَّا تَعُدُّونَ (5) Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi) |
ذَٰلِكَ عَالِمُ الْغَيْبِ وَالشَّهَادَةِ الْعَزِيزُ الرَّحِيمُ (6) Uwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi |
الَّذِي أَحْسَنَ كُلَّ شَيْءٍ خَلَقَهُ ۖ وَبَدَأَ خَلْقَ الْإِنسَانِ مِن طِينٍ (7) We watunganyije buri kintu yaremye, akanarema umuntu mu ibumba utari uriho |
ثُمَّ جَعَلَ نَسْلَهُ مِن سُلَالَةٍ مِّن مَّاءٍ مَّهِينٍ (8) Hanyuma agira amazi asuzuguritse (intanga) inkomoko y’ukororoka kwe |
ثُمَّ سَوَّاهُ وَنَفَخَ فِيهِ مِن رُّوحِهِ ۖ وَجَعَلَ لَكُمُ السَّمْعَ وَالْأَبْصَارَ وَالْأَفْئِدَةَ ۚ قَلِيلًا مَّا تَشْكُرُونَ (9) Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’imitima. Ariko ni gake mushimira |
وَقَالُوا أَإِذَا ضَلَلْنَا فِي الْأَرْضِ أَإِنَّا لَفِي خَلْقٍ جَدِيدٍ ۚ بَلْ هُم بِلِقَاءِ رَبِّهِمْ كَافِرُونَ (10) Baranavuga bati "Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?"Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo |
۞ قُلْ يَتَوَفَّاكُم مَّلَكُ الْمَوْتِ الَّذِي وُكِّلَ بِكُمْ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُمْ تُرْجَعُونَ (11) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa |
وَلَوْ تَرَىٰ إِذِ الْمُجْرِمُونَ نَاكِسُو رُءُوسِهِمْ عِندَ رَبِّهِمْ رَبَّنَا أَبْصَرْنَا وَسَمِعْنَا فَارْجِعْنَا نَعْمَلْ صَالِحًا إِنَّا مُوقِنُونَ (12) (Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) "Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (ubu) twamenye ukuri |
وَلَوْ شِئْنَا لَآتَيْنَا كُلَّ نَفْسٍ هُدَاهَا وَلَٰكِنْ حَقَّ الْقَوْلُ مِنِّي لَأَمْلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ الْجِنَّةِ وَالنَّاسِ أَجْمَعِينَ (13) N’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko ijambo (ry’ibihano) rinturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe |
فَذُوقُوا بِمَا نَسِيتُمْ لِقَاءَ يَوْمِكُمْ هَٰذَا إِنَّا نَسِينَاكُمْ ۖ وَذُوقُوا عَذَابَ الْخُلْدِ بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (14) Ngaho nimusogongere (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu. Mu by’ukuri, natwe twabibagiwe; bityo nimusogongere ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora |
إِنَّمَا يُؤْمِنُ بِآيَاتِنَا الَّذِينَ إِذَا ذُكِّرُوا بِهَا خَرُّوا سُجَّدًا وَسَبَّحُوا بِحَمْدِ رَبِّهِمْ وَهُمْ لَا يَسْتَكْبِرُونَ ۩ (15) Mu by’ukuri, abemera amagambo yacu, ni babandi igihe bayibukijwe bitura hasi bakubama, banasingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona |
تَتَجَافَىٰ جُنُوبُهُمْ عَنِ الْمَضَاجِعِ يَدْعُونَ رَبَّهُمْ خَوْفًا وَطَمَعًا وَمِمَّا رَزَقْنَاهُمْ يُنفِقُونَ (16) Begura imbavu zabo muburyamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye |
فَلَا تَعْلَمُ نَفْسٌ مَّا أُخْفِيَ لَهُم مِّن قُرَّةِ أَعْيُنٍ جَزَاءً بِمَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (17) Nta n’umwe uzi ibyo bahishiwe bishimishije, bizaba ingororano z’ibyo bajyaga bakora |
أَفَمَن كَانَ مُؤْمِنًا كَمَن كَانَ فَاسِقًا ۚ لَّا يَسْتَوُونَ (18) Ese uwemera (Allah) ni kimwe n’inkozi y’ibibi? Ntibashobora kureshya (imbere ya Allah) |
أَمَّا الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ فَلَهُمْ جَنَّاتُ الْمَأْوَىٰ نُزُلًا بِمَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (19) Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora |
وَأَمَّا الَّذِينَ فَسَقُوا فَمَأْوَاهُمُ النَّارُ ۖ كُلَّمَا أَرَادُوا أَن يَخْرُجُوا مِنْهَا أُعِيدُوا فِيهَا وَقِيلَ لَهُمْ ذُوقُوا عَذَابَ النَّارِ الَّذِي كُنتُم بِهِ تُكَذِّبُونَ (20) Naho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati "Ngaho nimusogongere ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana |
وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنَ الْعَذَابِ الْأَدْنَىٰ دُونَ الْعَذَابِ الْأَكْبَرِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ (21) Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano byoroheje (bya hano ku isi) mbere y’ibihano bikomeye (byo ku mperuka) kugira ngo bisubireho |
وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّن ذُكِّرَ بِآيَاتِ رَبِّهِ ثُمَّ أَعْرَضَ عَنْهَا ۚ إِنَّا مِنَ الْمُجْرِمِينَ مُنتَقِمُونَ (22) Ni na nde nkozi y’ibibi kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri, tuzahana inkozi z’ibibi |
وَلَقَدْ آتَيْنَا مُوسَى الْكِتَابَ فَلَا تَكُن فِي مِرْيَةٍ مِّن لِّقَائِهِ ۖ وَجَعَلْنَاهُ هُدًى لِّبَنِي إِسْرَائِيلَ (23) Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we 103. Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli |
وَجَعَلْنَا مِنْهُمْ أَئِمَّةً يَهْدُونَ بِأَمْرِنَا لَمَّا صَبَرُوا ۖ وَكَانُوا بِآيَاتِنَا يُوقِنُونَ (24) Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho |
إِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَفْصِلُ بَيْنَهُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ فِيمَا كَانُوا فِيهِ يَخْتَلِفُونَ (25) Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe |
أَوَلَمْ يَهْدِ لَهُمْ كَمْ أَهْلَكْنَا مِن قَبْلِهِم مِّنَ الْقُرُونِ يَمْشُونَ فِي مَسَاكِنِهِمْ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ ۖ أَفَلَا يَسْمَعُونَ (26) Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva |
أَوَلَمْ يَرَوْا أَنَّا نَسُوقُ الْمَاءَ إِلَى الْأَرْضِ الْجُرُزِ فَنُخْرِجُ بِهِ زَرْعًا تَأْكُلُ مِنْهُ أَنْعَامُهُمْ وَأَنفُسُهُمْ ۖ أَفَلَا يُبْصِرُونَ (27) Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona |
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا الْفَتْحُ إِن كُنتُمْ صَادِقِينَ (28) Baranavuga bati "Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri |
قُلْ يَوْمَ الْفَتْحِ لَا يَنفَعُ الَّذِينَ كَفَرُوا إِيمَانُهُمْ وَلَا هُمْ يُنظَرُونَ (29) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa babandi bahakanye ntacyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze) |
فَأَعْرِضْ عَنْهُمْ وَانتَظِرْ إِنَّهُم مُّنتَظِرُونَ (30) Bityo, birengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri, na bo bategereje (ibizakubaho) |