هَلْ أَتَاكَ حَدِيثُ الْغَاشِيَةِ (1) Ese inkuru y’ibizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho |
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ خَاشِعَةٌ (2) Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse |
عَامِلَةٌ نَّاصِبَةٌ (3) (Igihe bari ku isi) babaga bakora cyane (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro) |
تَصْلَىٰ نَارًا حَامِيَةً (4) Bazinjira mu muriro utwika |
تُسْقَىٰ مِنْ عَيْنٍ آنِيَةٍ (5) Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye |
لَّيْسَ لَهُمْ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٍ (6) Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa |
لَّا يُسْمِنُ وَلَا يُغْنِي مِن جُوعٍ (7) (Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara |
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ نَّاعِمَةٌ (8) Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye |
لِّسَعْيِهَا رَاضِيَةٌ (9) Bishimiye ibikorwa byabo |
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٍ (10) (Bari) mu Ijuru rihambaye |
لَّا تَسْمَعُ فِيهَا لَاغِيَةً (11) Aho batazumva amagambo adafite umumaro |
فِيهَا عَيْنٌ جَارِيَةٌ (12) Hazaba harimo isoko itemba |
فِيهَا سُرُرٌ مَّرْفُوعَةٌ (13) Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru |
وَأَكْوَابٌ مَّوْضُوعَةٌ (14) N’ibikombe biteguwe (neza) |
وَنَمَارِقُ مَصْفُوفَةٌ (15) N’imisego ishashe (neza) |
وَزَرَابِيُّ مَبْثُوثَةٌ (16) N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho) |
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى الْإِبِلِ كَيْفَ خُلِقَتْ (17) Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe |
وَإِلَى السَّمَاءِ كَيْفَ رُفِعَتْ (18) N’uburyo ikirere cyahanitswe |
وَإِلَى الْجِبَالِ كَيْفَ نُصِبَتْ (19) N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka) |
وَإِلَى الْأَرْضِ كَيْفَ سُطِحَتْ (20) N’uburyo isi yarambuwe |
فَذَكِّرْ إِنَّمَا أَنتَ مُذَكِّرٌ (21) Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa |
لَّسْتَ عَلَيْهِم بِمُصَيْطِرٍ (22) Ntukabashyireho igitugu |
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ (23) Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana |
فَيُعَذِّبُهُ اللَّهُ الْعَذَابَ الْأَكْبَرَ (24) Allah azamuhanisha ibihano bihambaye |
إِنَّ إِلَيْنَا إِيَابَهُمْ (25) Mu by’ukuri, iwacu ni ho garukiro ryabo |
ثُمَّ إِنَّ عَلَيْنَا حِسَابَهُم (26) Hanyuma mu by’ukuri, ni twe tuzabakorera ibarura |