ق ۚ وَالْقُرْآنِ الْمَجِيدِ (1) Qaaf 128. Ndahiriye kuri iyi Quran yubahitse |
بَلْ عَجِبُوا أَن جَاءَهُم مُّنذِرٌ مِّنْهُمْ فَقَالَ الْكَافِرُونَ هَٰذَا شَيْءٌ عَجِيبٌ (2) Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati "Iki ni ikintu gitangaje |
أَإِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا ۖ ذَٰلِكَ رَجْعٌ بَعِيدٌ (3) Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho) |
قَدْ عَلِمْنَا مَا تَنقُصُ الْأَرْضُ مِنْهُمْ ۖ وَعِندَنَا كِتَابٌ حَفِيظٌ (4) Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu) |
بَلْ كَذَّبُوا بِالْحَقِّ لَمَّا جَاءَهُمْ فَهُمْ فِي أَمْرٍ مَّرِيجٍ (5) Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma) |
أَفَلَمْ يَنظُرُوا إِلَى السَّمَاءِ فَوْقَهُمْ كَيْفَ بَنَيْنَاهَا وَزَيَّنَّاهَا وَمَا لَهَا مِن فُرُوجٍ (6) Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite |
وَالْأَرْضَ مَدَدْنَاهَا وَأَلْقَيْنَا فِيهَا رَوَاسِيَ وَأَنبَتْنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوْجٍ بَهِيجٍ (7) N’isi twarayirambuye maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije |
تَبْصِرَةً وَذِكْرَىٰ لِكُلِّ عَبْدٍ مُّنِيبٍ (8) (Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza |
وَنَزَّلْنَا مِنَ السَّمَاءِ مَاءً مُّبَارَكًا فَأَنبَتْنَا بِهِ جَنَّاتٍ وَحَبَّ الْحَصِيدِ (9) Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa |
وَالنَّخْلَ بَاسِقَاتٍ لَّهَا طَلْعٌ نَّضِيدٌ (10) N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza |
رِّزْقًا لِّلْعِبَادِ ۖ وَأَحْيَيْنَا بِهِ بَلْدَةً مَّيْتًا ۚ كَذَٰلِكَ الْخُرُوجُ (11) Kugira ngo bibe amafunguro. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda |
كَذَّبَتْ قَبْلَهُمْ قَوْمُ نُوحٍ وَأَصْحَابُ الرَّسِّ وَثَمُودُ (12) Mbere yabo (abahakanyi ba Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye (intumwa zabo) |
وَعَادٌ وَفِرْعَوْنُ وَإِخْوَانُ لُوطٍ (13) N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti) |
وَأَصْحَابُ الْأَيْكَةِ وَقَوْمُ تُبَّعٍ ۚ كُلٌّ كَذَّبَ الرُّسُلَ فَحَقَّ وَعِيدِ (14) N’abantu ba Ayikat (b’i Mediyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana) |
أَفَعَيِينَا بِالْخَلْقِ الْأَوَّلِ ۚ بَلْ هُمْ فِي لَبْسٍ مِّنْ خَلْقٍ جَدِيدٍ (15) Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya k’ukurema gushya (izuka) |
وَلَقَدْ خَلَقْنَا الْإِنسَانَ وَنَعْلَمُ مَا تُوَسْوِسُ بِهِ نَفْسُهُ ۖ وَنَحْنُ أَقْرَبُ إِلَيْهِ مِنْ حَبْلِ الْوَرِيدِ (16) Mu by’ukuri, twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umubwiriza. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi) |
إِذْ يَتَلَقَّى الْمُتَلَقِّيَانِ عَنِ الْيَمِينِ وَعَنِ الشِّمَالِ قَعِيدٌ (17) (Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso |
مَّا يَلْفِظُ مِن قَوْلٍ إِلَّا لَدَيْهِ رَقِيبٌ عَتِيدٌ (18) (Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika) |
وَجَاءَتْ سَكْرَةُ الْمَوْتِ بِالْحَقِّ ۖ ذَٰلِكَ مَا كُنتَ مِنْهُ تَحِيدُ (19) Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bizaza mu kuri nta kabuza. (Maze abwirwe ati) "Ibyo ni byo wajyaga uzibukira |
وَنُفِخَ فِي الصُّورِ ۚ ذَٰلِكَ يَوْمُ الْوَعِيدِ (20) Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka) |
وَجَاءَتْ كُلُّ نَفْسٍ مَّعَهَا سَائِقٌ وَشَهِيدٌ (21) Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja |
لَّقَدْ كُنتَ فِي غَفْلَةٍ مِّنْ هَٰذَا فَكَشَفْنَا عَنكَ غِطَاءَكَ فَبَصَرُكَ الْيَوْمَ حَدِيدٌ (22) (Umunyabyaha azabwirwa ati) "Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose) |
وَقَالَ قَرِينُهُ هَٰذَا مَا لَدَيَّ عَتِيدٌ (23) Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati "Dore iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) mfite |
أَلْقِيَا فِي جَهَنَّمَ كُلَّ كَفَّارٍ عَنِيدٍ (24) (Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) "Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse |
مَّنَّاعٍ لِّلْخَيْرِ مُعْتَدٍ مُّرِيبٍ (25) Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya |
الَّذِي جَعَلَ مَعَ اللَّهِ إِلَٰهًا آخَرَ فَأَلْقِيَاهُ فِي الْعَذَابِ الشَّدِيدِ (26) Wawundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze |
۞ قَالَ قَرِينُهُ رَبَّنَا مَا أَطْغَيْتُهُ وَلَٰكِن كَانَ فِي ضَلَالٍ بَعِيدٍ (27) Mugenzi we (Shitani) azavuga ati "Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri) |
قَالَ لَا تَخْتَصِمُوا لَدَيَّ وَقَدْ قَدَّمْتُ إِلَيْكُم بِالْوَعِيدِ (28) (Allah azavuga ati) "Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano |
مَا يُبَدَّلُ الْقَوْلُ لَدَيَّ وَمَا أَنَا بِظَلَّامٍ لِّلْعَبِيدِ (29) Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye |
يَوْمَ نَقُولُ لِجَهَنَّمَ هَلِ امْتَلَأْتِ وَتَقُولُ هَلْ مِن مَّزِيدٍ (30) Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti "Ese wuzuye?" Maze uvuge uti "Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe) |
وَأُزْلِفَتِ الْجَنَّةُ لِلْمُتَّقِينَ غَيْرَ بَعِيدٍ (31) Kandi ijuru rizegerezwa abatinyamana |
هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِكُلِّ أَوَّابٍ حَفِيظٍ (32) (Bazabwirwa bati) "Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye) |
مَّنْ خَشِيَ الرَّحْمَٰنَ بِالْغَيْبِ وَجَاءَ بِقَلْبٍ مُّنِيبٍ (33) Wawundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza |
ادْخُلُوهَا بِسَلَامٍ ۖ ذَٰلِكَ يَوْمُ الْخُلُودِ (34) (Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho |
لَهُم مَّا يَشَاءُونَ فِيهَا وَلَدَيْنَا مَزِيدٌ (35) Bazabonamo ibyo bifuza byose, kandi tuzabaha n’inyongera (yo kubona Allah imbona nkubone) |
وَكَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّن قَرْنٍ هُمْ أَشَدُّ مِنْهُم بَطْشًا فَنَقَّبُوا فِي الْبِلَادِ هَلْ مِن مَّحِيصٍ (36) Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byari ibinyembaraga kubarusha! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro |
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَذِكْرَىٰ لِمَن كَانَ لَهُ قَلْبٌ أَوْ أَلْقَى السَّمْعَ وَهُوَ شَهِيدٌ (37) Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu) |
وَلَقَدْ خَلَقْنَا السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٍ وَمَا مَسَّنَا مِن لُّغُوبٍ (38) Rwose twaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, kandi ntitwagize umunaniro |
فَاصْبِرْ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ قَبْلَ طُلُوعِ الشَّمْسِ وَقَبْلَ الْغُرُوبِ (39) Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga |
وَمِنَ اللَّيْلِ فَسَبِّحْهُ وَأَدْبَارَ السُّجُودِ (40) Ndetse no mu ijoro ujye umusingiza, na nyuma yo kubama (nyuma y’amasengesho) |
وَاسْتَمِعْ يَوْمَ يُنَادِ الْمُنَادِ مِن مَّكَانٍ قَرِيبٍ (41) Kandi uzatege amatwi umunsi uhamagara (Malayika uzavuza impanda), azahamagarira hafi |
يَوْمَ يَسْمَعُونَ الصَّيْحَةَ بِالْحَقِّ ۚ ذَٰلِكَ يَوْمُ الْخُرُوجِ (42) Umunsi bazumva urusaku rw’impanda y’ukuri, uwo uzaba ari umunsi w’izuka |
إِنَّا نَحْنُ نُحْيِي وَنُمِيتُ وَإِلَيْنَا الْمَصِيرُ (43) Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima tukanabwisubiza, kandi iwacu ni ho garukiro |
يَوْمَ تَشَقَّقُ الْأَرْضُ عَنْهُمْ سِرَاعًا ۚ ذَٰلِكَ حَشْرٌ عَلَيْنَا يَسِيرٌ (44) Umunsi isi izabasadukiraho, bakavamo bihuta. Uko kuzaba ari ukubakoranya koroshye kuri twe |
نَّحْنُ أَعْلَمُ بِمَا يَقُولُونَ ۖ وَمَا أَنتَ عَلَيْهِم بِجَبَّارٍ ۖ فَذَكِّرْ بِالْقُرْآنِ مَن يَخَافُ وَعِيدِ (45) Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Quran wawundi utinya ibihano byanjye. puh |