الَّذِينَ كَفَرُوا وَصَدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ أَضَلَّ أَعْمَالَهُمْ (1) Babandi bahakanye (Allah n’ubutumwa bw’intumwa Muhamadi), ndetse bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, (Allah) azaburizamo ibikorwa byabo |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ وَآمَنُوا بِمَا نُزِّلَ عَلَىٰ مُحَمَّدٍ وَهُوَ الْحَقُّ مِن رَّبِّهِمْ ۙ كَفَّرَ عَنْهُمْ سَيِّئَاتِهِمْ وَأَصْلَحَ بَالَهُمْ (2) Naho babandi bemeye (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanemera ibyahishuriwe (Intumwa) Muhamadi; kuko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, (Allah) azabahanaguraho ibyaha anabatu- nganyirize imibereho |
ذَٰلِكَ بِأَنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا اتَّبَعُوا الْبَاطِلَ وَأَنَّ الَّذِينَ آمَنُوا اتَّبَعُوا الْحَقَّ مِن رَّبِّهِمْ ۚ كَذَٰلِكَ يَضْرِبُ اللَّهُ لِلنَّاسِ أَمْثَالَهُمْ (3) Ibyo ni ukubera ko abahakanyi bakurikiye ikinyoma, naho abemeye bakurikira ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo. Uko ni ko Allah aha abantu ingero zabo |
فَإِذَا لَقِيتُمُ الَّذِينَ كَفَرُوا فَضَرْبَ الرِّقَابِ حَتَّىٰ إِذَا أَثْخَنتُمُوهُمْ فَشُدُّوا الْوَثَاقَ فَإِمَّا مَنًّا بَعْدُ وَإِمَّا فِدَاءً حَتَّىٰ تَضَعَ الْحَرْبُ أَوْزَارَهَا ۚ ذَٰلِكَ وَلَوْ يَشَاءُ اللَّهُ لَانتَصَرَ مِنْهُمْ وَلَٰكِن لِّيَبْلُوَ بَعْضَكُم بِبَعْضٍ ۗ وَالَّذِينَ قُتِلُوا فِي سَبِيلِ اللَّهِ فَلَن يُضِلَّ أَعْمَالَهُمْ (4) Nimuramuka muhuye na babandi bahakanye (ku rugamba rugamije guhesha Allah icyubahiro), mujye mubakubita ku bikanu. Nimubanesha, mujye mubagira imbohe kugeza intambara irangiye. Hanyuma intambara nirangira, muzabarekure (ntacyo batanze) cyangwa batange inshungu. N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubatsinda (nta ruhare mubigizemo); ariko (ibyo yabikoze) kugira ngo agerageze bamwe muri mwe akoresheje abandi. Naho babandi bishwe mu nzira ya Allah, ntazigera aburizamo ibikorwa byabo |
سَيَهْدِيهِمْ وَيُصْلِحُ بَالَهُمْ (5) Azabayobora anatunganye imibereho yabo |
وَيُدْخِلُهُمُ الْجَنَّةَ عَرَّفَهَا لَهُمْ (6) Maze anabinjize mu ijuru yabamenyesheje |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِن تَنصُرُوا اللَّهَ يَنصُرْكُمْ وَيُثَبِّتْ أَقْدَامَكُمْ (7) Yemwe abemeye! Nimuharanira inzira ya Allah, azabatabara anabakomereze igihagararo |
وَالَّذِينَ كَفَرُوا فَتَعْسًا لَّهُمْ وَأَضَلَّ أَعْمَالَهُمْ (8) Naho babandi bahakanye, bazarimbuka kandi ibikorwa byabo (Allah) abigire impfabusa |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمْ كَرِهُوا مَا أَنزَلَ اللَّهُ فَأَحْبَطَ أَعْمَالَهُمْ (9) Ibyo ni ukubera ko bahakanye ibyo Allah yahishuye (Quran), maze nawe akaburizamo ibikorwa byabo |
۞ أَفَلَمْ يَسِيرُوا فِي الْأَرْضِ فَيَنظُرُوا كَيْفَ كَانَ عَاقِبَةُ الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۚ دَمَّرَ اللَّهُ عَلَيْهِمْ ۖ وَلِلْكَافِرِينَ أَمْثَالُهَا (10) Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Allah yarabarimbuye, kandi abahakanyi bazabona (iherezo) nka ryo |
ذَٰلِكَ بِأَنَّ اللَّهَ مَوْلَى الَّذِينَ آمَنُوا وَأَنَّ الْكَافِرِينَ لَا مَوْلَىٰ لَهُمْ (11) Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari inshuti magara y’abemeramana, kandi ko abahakanyi nta nshuti magara bazagira |
إِنَّ اللَّهَ يُدْخِلُ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ ۖ وَالَّذِينَ كَفَرُوا يَتَمَتَّعُونَ وَيَأْكُلُونَ كَمَا تَأْكُلُ الْأَنْعَامُ وَالنَّارُ مَثْوًى لَّهُمْ (12) Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo |
وَكَأَيِّن مِّن قَرْيَةٍ هِيَ أَشَدُّ قُوَّةً مِّن قَرْيَتِكَ الَّتِي أَخْرَجَتْكَ أَهْلَكْنَاهُمْ فَلَا نَاصِرَ لَهُمْ (13) Ese ni imidugudu ingahe yarushaga imbaraga umudugudu wawe (wa Maka) wakumenesheje; nyamara tukaba twarayoretse? Nta n’umutabazi yigeze ibona |
أَفَمَن كَانَ عَلَىٰ بَيِّنَةٍ مِّن رَّبِّهِ كَمَن زُيِّنَ لَهُ سُوءُ عَمَلِهِ وَاتَّبَعُوا أَهْوَاءَهُم (14) Ese babandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka babandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo |
مَّثَلُ الْجَنَّةِ الَّتِي وُعِدَ الْمُتَّقُونَ ۖ فِيهَا أَنْهَارٌ مِّن مَّاءٍ غَيْرِ آسِنٍ وَأَنْهَارٌ مِّن لَّبَنٍ لَّمْ يَتَغَيَّرْ طَعْمُهُ وَأَنْهَارٌ مِّنْ خَمْرٍ لَّذَّةٍ لِّلشَّارِبِينَ وَأَنْهَارٌ مِّنْ عَسَلٍ مُّصَفًّى ۖ وَلَهُمْ فِيهَا مِن كُلِّ الثَّمَرَاتِ وَمَغْفِرَةٌ مِّن رَّبِّهِمْ ۖ كَمَنْ هُوَ خَالِدٌ فِي النَّارِ وَسُقُوا مَاءً حَمِيمًا فَقَطَّعَ أَمْعَاءَهُمْ (15) Imiterere y’Ijuru ryasezeranyijwe abatinya Allah (ni uko) ritembamo imigezi y’amazi adahindura impumuro n’uburyohe, imigezi y’amata atajya ahindura uburyohe, imigezi y’inzoga ziryoheye abanywi (zidasindisha), ndetse n’imigezi y’ubuki busukuye; kandi bateganyirijwemo buri bwoko bw’imbuto no kubabarirwa na Nyagasani wabo. Ese abo bameze kimwe nk’abazaba mu muriro ubuziraherezo, bahabwa amazi yatuye abacagagura amara |
وَمِنْهُم مَّن يَسْتَمِعُ إِلَيْكَ حَتَّىٰ إِذَا خَرَجُوا مِنْ عِندِكَ قَالُوا لِلَّذِينَ أُوتُوا الْعِلْمَ مَاذَا قَالَ آنِفًا ۚ أُولَٰئِكَ الَّذِينَ طَبَعَ اللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمْ وَاتَّبَعُوا أَهْوَاءَهُمْ (16) No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze mwatandukana bakabwira abahawe ubumenyi bati "Yahoze avuga iki?" Abo ni babandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo |
وَالَّذِينَ اهْتَدَوْا زَادَهُمْ هُدًى وَآتَاهُمْ تَقْوَاهُمْ (17) Naho babandi bayobotse, (Allah) abongerera ukuyoboka ndetse akanabaha ugutinya |
فَهَلْ يَنظُرُونَ إِلَّا السَّاعَةَ أَن تَأْتِيَهُم بَغْتَةً ۖ فَقَدْ جَاءَ أَشْرَاطُهَا ۚ فَأَنَّىٰ لَهُمْ إِذَا جَاءَتْهُمْ ذِكْرَاهُمْ (18) Ese (abahakanyi) hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibaguye gitumo? Nyamara ibimenyetso byayo byamaze gusohora; ese kwibuka byabamarira iki (imperuka) yamaze kubageraho |
فَاعْلَمْ أَنَّهُ لَا إِلَٰهَ إِلَّا اللَّهُ وَاسْتَغْفِرْ لِذَنبِكَ وَلِلْمُؤْمِنِينَ وَالْمُؤْمِنَاتِ ۗ وَاللَّهُ يَعْلَمُ مُتَقَلَّبَكُمْ وَمَثْوَاكُمْ (19) Bityo, (yewe Muhamadi) menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, unasabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse (n’ibyaha) by’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah azi neza ibyo mukora (ku manywa) ndetse (n’ibyo mukora nijoro) aho mutuye |
وَيَقُولُ الَّذِينَ آمَنُوا لَوْلَا نُزِّلَتْ سُورَةٌ ۖ فَإِذَا أُنزِلَتْ سُورَةٌ مُّحْكَمَةٌ وَذُكِرَ فِيهَا الْقِتَالُ ۙ رَأَيْتَ الَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٌ يَنظُرُونَ إِلَيْكَ نَظَرَ الْمَغْشِيِّ عَلَيْهِ مِنَ الْمَوْتِ ۖ فَأَوْلَىٰ لَهُمْ (20) (Kubera ihohoterwa bakorerwaga), babandi bemeye baravuze bati "Kuki tudahishurirwa isura [(igice cya Qur’an) (iduha uburenganzira bwo kurwanya abaduhohotera)]?" Ariko iyo isura ihishuwe (igira ibyo isobanura cyangwa itegeka) hakavugwamo imirwano, ubona babandi bafite uburwayi mu mitima yabo bakureba indoro isa nk’iy’uwagushijwe igihumure n’urupfu. Nyamara icyangombwa kuri bo |
طَاعَةٌ وَقَوْلٌ مَّعْرُوفٌ ۚ فَإِذَا عَزَمَ الْأَمْرُ فَلَوْ صَدَقُوا اللَّهَ لَكَانَ خَيْرًا لَّهُمْ (21) Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri (mubyo basezeranyije) Allah, ni byo byaba ari byiza kuri bo |
فَهَلْ عَسَيْتُمْ إِن تَوَلَّيْتُمْ أَن تُفْسِدُوا فِي الْأَرْضِ وَتُقَطِّعُوا أَرْحَامَكُمْ (22) Nonese muramutse muteye umugongo (mukanga kumvira Allah n’intumwa ye), ntimwaba abangizi ku isi ndetse mugaca n’imiryango yanyu |
أُولَٰئِكَ الَّذِينَ لَعَنَهُمُ اللَّهُ فَأَصَمَّهُمْ وَأَعْمَىٰ أَبْصَارَهُمْ (23) Abo ni bo Allah yavumye, abagira ibipfamatwi ndetse anabahuma amaso |
أَفَلَا يَتَدَبَّرُونَ الْقُرْآنَ أَمْ عَلَىٰ قُلُوبٍ أَقْفَالُهَا (24) Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Cyangwa imitima yabo iradanangiye (ntibasha kumva ukuri) |
إِنَّ الَّذِينَ ارْتَدُّوا عَلَىٰ أَدْبَارِهِم مِّن بَعْدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ الْهُدَى ۙ الشَّيْطَانُ سَوَّلَ لَهُمْ وَأَمْلَىٰ لَهُمْ (25) Mu by’ukuri, babandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمْ قَالُوا لِلَّذِينَ كَرِهُوا مَا نَزَّلَ اللَّهُ سَنُطِيعُكُمْ فِي بَعْضِ الْأَمْرِ ۖ وَاللَّهُ يَعْلَمُ إِسْرَارَهُمْ (26) (Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati "Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa". Nyamara Allah azi neza amabanga yabo |
فَكَيْفَ إِذَا تَوَفَّتْهُمُ الْمَلَائِكَةُ يَضْرِبُونَ وُجُوهَهُمْ وَأَدْبَارَهُمْ (27) Bizaba bimeze bite ubwo abamalayika bazabakuramo roho, babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمُ اتَّبَعُوا مَا أَسْخَطَ اللَّهَ وَكَرِهُوا رِضْوَانَهُ فَأَحْبَطَ أَعْمَالَهُمْ (28) Ibyo (bizaba bitewe) n’uko bakurikiye ibirakaza Allah bakanga ibimushimisha, maze ibikorwa byabo akabigira impfabusa |
أَمْ حَسِبَ الَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٌ أَن لَّن يُخْرِجَ اللَّهُ أَضْغَانَهُمْ (29) Ese babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bibwira ko Allah atazigera agaragaza inzika zabo (bafitiye intumwa n’abemeramana) |
وَلَوْ نَشَاءُ لَأَرَيْنَاكَهُمْ فَلَعَرَفْتَهُم بِسِيمَاهُمْ ۚ وَلَتَعْرِفَنَّهُمْ فِي لَحْنِ الْقَوْلِ ۚ وَاللَّهُ يَعْلَمُ أَعْمَالَكُمْ (30) Kandi tubishatse twabakwereka ukababwirwa n’ibimenyetso byabo, ndetse ukanababwirwa no kugobeka imvugo (kwabo). Nyamara Allah azi neza ibikorwa byanyu |
وَلَنَبْلُوَنَّكُمْ حَتَّىٰ نَعْلَمَ الْمُجَاهِدِينَ مِنكُمْ وَالصَّابِرِينَ وَنَبْلُوَ أَخْبَارَكُمْ (31) Kandi rwose tuzabagerageza kugeza ubwo tumenye abaharanira inzira y’ukuri n’abihangana muri mwe, ndetse tuzanagaragaza ibikorwa byanyu (byose) |
إِنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا وَصَدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ وَشَاقُّوا الرَّسُولَ مِن بَعْدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ الْهُدَىٰ لَن يَضُرُّوا اللَّهَ شَيْئًا وَسَيُحْبِطُ أَعْمَالَهُمْ (32) Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse bakananyuranya n’intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, ntacyo bazatwara Allah. Kandi ibikorwa byabo azabigira impfabusa |
۞ يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا أَطِيعُوا اللَّهَ وَأَطِيعُوا الرَّسُولَ وَلَا تُبْطِلُوا أَعْمَالَكُمْ (33) Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa (Muhamadi). Kandi ibikorwa byanyu ntimukabigire impfabusa |
إِنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا وَصَدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ ثُمَّ مَاتُوا وَهُمْ كُفَّارٌ فَلَن يَغْفِرَ اللَّهُ لَهُمْ (34) Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, maze bagapfa ari abahakanyi, Allah ntazigera abababarira |
فَلَا تَهِنُوا وَتَدْعُوا إِلَى السَّلْمِ وَأَنتُمُ الْأَعْلَوْنَ وَاللَّهُ مَعَكُمْ وَلَن يَتِرَكُمْ أَعْمَالَكُمْ (35) Bityo, ntimuzacike intege (ngo mugire ubwoba) maze ngo mugahamagarire (abanzi banyu) guhagarika intambara kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), kandi Allah ari kumwe namwe ndetse ntazigera agabanya (ibihembo) by’ibikorwa byanyu |
إِنَّمَا الْحَيَاةُ الدُّنْيَا لَعِبٌ وَلَهْوٌ ۚ وَإِن تُؤْمِنُوا وَتَتَّقُوا يُؤْتِكُمْ أُجُورَكُمْ وَلَا يَسْأَلْكُمْ أَمْوَالَكُمْ (36) Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamutinya, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu |
إِن يَسْأَلْكُمُوهَا فَيُحْفِكُمْ تَبْخَلُوا وَيُخْرِجْ أَضْغَانَكُمْ (37) Aramutse anayibasabye akabatitiriza, mwagira ubugugu (bwo kuyimuha), maze akagaragaza urwango rwanyu (mu kwanga kuyitanga) |
هَا أَنتُمْ هَٰؤُلَاءِ تُدْعَوْنَ لِتُنفِقُوا فِي سَبِيلِ اللَّهِ فَمِنكُم مَّن يَبْخَلُ ۖ وَمَن يَبْخَلْ فَإِنَّمَا يَبْخَلُ عَن نَّفْسِهِ ۚ وَاللَّهُ الْغَنِيُّ وَأَنتُمُ الْفُقَرَاءُ ۚ وَإِن تَتَوَلَّوْا يَسْتَبْدِلْ قَوْمًا غَيْرَكُمْ ثُمَّ لَا يَكُونُوا أَمْثَالَكُم (38) Dore (yemwe bemeramana) ni mwe muhamagarirwa gutanga mu nzira ya Allah, nyamara muri mwe hari abashobora kugira ubugugu. Kandi uzagira ubugugu azaba yihemukiye. Ariko Allah ni we mukungu naho mwe muri abatindi. Kandi nimuramuka mwanze (gutanga mu nzira ya Allah), azabakuraho abasimbuze abandi batari mwe, hanyuma ntibabe nka mwe |