الم (1) Alif Laam Miim |
غُلِبَتِ الرُّومُ (2) Abaromani baratsinzwe |
فِي أَدْنَى الْأَرْضِ وَهُم مِّن بَعْدِ غَلَبِهِمْ سَيَغْلِبُونَ (3) Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise) 98. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda |
فِي بِضْعِ سِنِينَ ۗ لِلَّهِ الْأَمْرُ مِن قَبْلُ وَمِن بَعْدُ ۚ وَيَوْمَئِذٍ يَفْرَحُ الْمُؤْمِنُونَ (4) Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaromani) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima |
بِنَصْرِ اللَّهِ ۚ يَنصُرُ مَن يَشَاءُ ۖ وَهُوَ الْعَزِيزُ الرَّحِيمُ (5) Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi we ni Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi |
وَعْدَ اللَّهِ ۖ لَا يُخْلِفُ اللَّهُ وَعْدَهُ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ النَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ (6) (Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi |
يَعْلَمُونَ ظَاهِرًا مِّنَ الْحَيَاةِ الدُّنْيَا وَهُمْ عَنِ الْآخِرَةِ هُمْ غَافِلُونَ (7) Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka |
أَوَلَمْ يَتَفَكَّرُوا فِي أَنفُسِهِم ۗ مَّا خَلَقَ اللَّهُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا إِلَّا بِالْحَقِّ وَأَجَلٍ مُّسَمًّى ۗ وَإِنَّ كَثِيرًا مِّنَ النَّاسِ بِلِقَاءِ رَبِّهِمْ لَكَافِرُونَ (8) Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye ntacyo aba- komoyeho)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri, abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo |
أَوَلَمْ يَسِيرُوا فِي الْأَرْضِ فَيَنظُرُوا كَيْفَ كَانَ عَاقِبَةُ الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۚ كَانُوا أَشَدَّ مِنْهُمْ قُوَّةً وَأَثَارُوا الْأَرْضَ وَعَمَرُوهَا أَكْثَرَ مِمَّا عَمَرُوهَا وَجَاءَتْهُمْ رُسُلُهُم بِالْبَيِّنَاتِ ۖ فَمَا كَانَ اللَّهُ لِيَظْلِمَهُمْ وَلَٰكِن كَانُوا أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ (9) Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’ababa- banjirije ryagenze? Bari abanye- mbaraga kubarusha, banahinga isi bakayibyaza umusaruro kubarusha, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo nibo ubwabo bihemukiye |
ثُمَّ كَانَ عَاقِبَةَ الَّذِينَ أَسَاءُوا السُّوأَىٰ أَن كَذَّبُوا بِآيَاتِ اللَّهِ وَكَانُوا بِهَا يَسْتَهْزِئُونَ (10) Hanyuma iherezo ribi ryabaye irya babandi bakoze nabi, kubera ko bahakanye amagambo ya Allah bakanayakerensa |
اللَّهُ يَبْدَأُ الْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُ ثُمَّ إِلَيْهِ تُرْجَعُونَ (11) Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (nyuma yo gupfa), hanyuma iwe ni ho muzasubizwa |
وَيَوْمَ تَقُومُ السَّاعَةُ يُبْلِسُ الْمُجْرِمُونَ (12) N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi zizatakaza icyizere (cyo kurokoka) |
وَلَمْ يَكُن لَّهُم مِّن شُرَكَائِهِمْ شُفَعَاءُ وَكَانُوا بِشُرَكَائِهِمْ كَافِرِينَ (13) Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana |
وَيَوْمَ تَقُومُ السَّاعَةُ يَوْمَئِذٍ يَتَفَرَّقُونَ (14) N’igihe imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana |
فَأَمَّا الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ فَهُمْ فِي رَوْضَةٍ يُحْبَرُونَ (15) Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye |
وَأَمَّا الَّذِينَ كَفَرُوا وَكَذَّبُوا بِآيَاتِنَا وَلِقَاءِ الْآخِرَةِ فَأُولَٰئِكَ فِي الْعَذَابِ مُحْضَرُونَ (16) Naho babandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu ndetse no kuzahura n’umunsi w’imperuka, abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro) |
فَسُبْحَانَ اللَّهِ حِينَ تُمْسُونَ وَحِينَ تُصْبِحُونَ (17) Bityo musingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’isengesho ry’umugoroba (Magharibi) n’irya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’isengesho rya mu gitondo) |
وَلَهُ الْحَمْدُ فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ وَعَشِيًّا وَحِينَ تُظْهِرُونَ (18) Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’isengesho rya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’isengesho rya Adhuhur) |
يُخْرِجُ الْحَيَّ مِنَ الْمَيِّتِ وَيُخْرِجُ الْمَيِّتَ مِنَ الْحَيِّ وَيُحْيِي الْأَرْضَ بَعْدَ مَوْتِهَا ۚ وَكَذَٰلِكَ تُخْرَجُونَ (19) Akura ikizima mu kidafite ubuzima, akanambura ubuzima icyari kizima, ndetse agaha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Uko ni nako muzazurwa |
وَمِنْ آيَاتِهِ أَنْ خَلَقَكُم مِّن تُرَابٍ ثُمَّ إِذَا أَنتُم بَشَرٌ تَنتَشِرُونَ (20) No mubimenyetso bye (Allah), ni uko yabaremye abakomoye mu gitaka, maze mukaba abantu mukwirakwiye (ku isi) |
وَمِنْ آيَاتِهِ أَنْ خَلَقَ لَكُم مِّنْ أَنفُسِكُمْ أَزْوَاجًا لِّتَسْكُنُوا إِلَيْهَا وَجَعَلَ بَيْنَكُم مَّوَدَّةً وَرَحْمَةً ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يَتَفَكَّرُونَ (21) No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza |
وَمِنْ آيَاتِهِ خَلْقُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ وَاخْتِلَافُ أَلْسِنَتِكُمْ وَأَلْوَانِكُمْ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّلْعَالِمِينَ (22) No mu bimenyetso bye ni uko yaremye ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi |
وَمِنْ آيَاتِهِ مَنَامُكُم بِاللَّيْلِ وَالنَّهَارِ وَابْتِغَاؤُكُم مِّن فَضْلِهِ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يَسْمَعُونَ (23) No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva |
وَمِنْ آيَاتِهِ يُرِيكُمُ الْبَرْقَ خَوْفًا وَطَمَعًا وَيُنَزِّلُ مِنَ السَّمَاءِ مَاءً فَيُحْيِي بِهِ الْأَرْضَ بَعْدَ مَوْتِهَا ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ (24) No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge |
وَمِنْ آيَاتِهِ أَن تَقُومَ السَّمَاءُ وَالْأَرْضُ بِأَمْرِهِ ۚ ثُمَّ إِذَا دَعَاكُمْ دَعْوَةً مِّنَ الْأَرْضِ إِذَا أَنتُمْ تَخْرُجُونَ (25) No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzava mu butaka (imva zanyu) |
وَلَهُ مَن فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۖ كُلٌّ لَّهُ قَانِتُونَ (26) Kandi ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Byose bimwicishaho bugufi |
وَهُوَ الَّذِي يَبْدَأُ الْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُ وَهُوَ أَهْوَنُ عَلَيْهِ ۚ وَلَهُ الْمَثَلُ الْأَعْلَىٰ فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۚ وَهُوَ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (27) Ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri we. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
ضَرَبَ لَكُم مَّثَلًا مِّنْ أَنفُسِكُمْ ۖ هَل لَّكُم مِّن مَّا مَلَكَتْ أَيْمَانُكُم مِّن شُرَكَاءَ فِي مَا رَزَقْنَاكُمْ فَأَنتُمْ فِيهِ سَوَاءٌ تَخَافُونَهُمْ كَخِيفَتِكُمْ أَنفُسَكُمْ ۚ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ الْآيَاتِ لِقَوْمٍ يَعْقِلُونَ (28) (Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) "Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza babigizeho uburenganzira bungana ubwo n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge |
بَلِ اتَّبَعَ الَّذِينَ ظَلَمُوا أَهْوَاءَهُم بِغَيْرِ عِلْمٍ ۖ فَمَن يَهْدِي مَنْ أَضَلَّ اللَّهُ ۖ وَمَا لَهُم مِّن نَّاصِرِينَ (29) Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi bafite. Nonese ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi |
فَأَقِمْ وَجْهَكَ لِلدِّينِ حَنِيفًا ۚ فِطْرَتَ اللَّهِ الَّتِي فَطَرَ النَّاسَ عَلَيْهَا ۚ لَا تَبْدِيلَ لِخَلْقِ اللَّهِ ۚ ذَٰلِكَ الدِّينُ الْقَيِّمُ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ النَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ (30) Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Ntaguhinduka kwa kamere Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi |
۞ مُنِيبِينَ إِلَيْهِ وَاتَّقُوهُ وَأَقِيمُوا الصَّلَاةَ وَلَا تَكُونُوا مِنَ الْمُشْرِكِينَ (31) Nimumwicuzeho, mumutinye ndetse munahozeho amasengesho. Kandi muramenye ntimuzabe mu babangikanyamana |
مِنَ الَّذِينَ فَرَّقُوا دِينَهُمْ وَكَانُوا شِيَعًا ۖ كُلُّ حِزْبٍ بِمَا لَدَيْهِمْ فَرِحُونَ (32) Babandi batavuze rumwe mu idini ryabo nuko bagacikamo ibice, maze buri gice kikishimira ibyacyo |
وَإِذَا مَسَّ النَّاسَ ضُرٌّ دَعَوْا رَبَّهُم مُّنِيبِينَ إِلَيْهِ ثُمَّ إِذَا أَذَاقَهُم مِّنْهُ رَحْمَةً إِذَا فَرِيقٌ مِّنْهُم بِرَبِّهِمْ يُشْرِكُونَ (33) N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo) |
لِيَكْفُرُوا بِمَا آتَيْنَاهُمْ ۚ فَتَمَتَّعُوا فَسَوْفَ تَعْلَمُونَ (34) Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko vuba aha muzamenya (ingaruka z’ibyo mwakoze) |
أَمْ أَنزَلْنَا عَلَيْهِمْ سُلْطَانًا فَهُوَ يَتَكَلَّمُ بِمَا كَانُوا بِهِ يُشْرِكُونَ (35) Ese twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya |
وَإِذَا أَذَقْنَا النَّاسَ رَحْمَةً فَرِحُوا بِهَا ۖ وَإِن تُصِبْهُمْ سَيِّئَةٌ بِمَا قَدَّمَتْ أَيْدِيهِمْ إِذَا هُمْ يَقْنَطُونَ (36) N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza), barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba |
أَوَلَمْ يَرَوْا أَنَّ اللَّهَ يَبْسُطُ الرِّزْقَ لِمَن يَشَاءُ وَيَقْدِرُ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ (37) Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera |
فَآتِ ذَا الْقُرْبَىٰ حَقَّهُ وَالْمِسْكِينَ وَابْنَ السَّبِيلِ ۚ ذَٰلِكَ خَيْرٌ لِّلَّذِينَ يُرِيدُونَ وَجْهَ اللَّهِ ۖ وَأُولَٰئِكَ هُمُ الْمُفْلِحُونَ (38) Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri babandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi |
وَمَا آتَيْتُم مِّن رِّبًا لِّيَرْبُوَ فِي أَمْوَالِ النَّاسِ فَلَا يَرْبُو عِندَ اللَّهِ ۖ وَمَا آتَيْتُم مِّن زَكَاةٍ تُرِيدُونَ وَجْهَ اللَّهِ فَأُولَٰئِكَ هُمُ الْمُضْعِفُونَ (39) N’ibyo mutanga nk’inguzanyo mubishyira mu mitungo y’abandi kugira ngo bitubuke, ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo ni bo bazatuburirwa (imitungo) |
اللَّهُ الَّذِي خَلَقَكُمْ ثُمَّ رَزَقَكُمْ ثُمَّ يُمِيتُكُمْ ثُمَّ يُحْيِيكُمْ ۖ هَلْ مِن شُرَكَائِكُم مَّن يَفْعَلُ مِن ذَٰلِكُم مِّن شَيْءٍ ۚ سُبْحَانَهُ وَتَعَالَىٰ عَمَّا يُشْرِكُونَ (40) Allah ni we wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo) |
ظَهَرَ الْفَسَادُ فِي الْبَرِّ وَالْبَحْرِ بِمَا كَسَبَتْ أَيْدِي النَّاسِ لِيُذِيقَهُم بَعْضَ الَّذِي عَمِلُوا لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ (41) Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera (ibibi) by’abantu bakoze, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho |
قُلْ سِيرُوا فِي الْأَرْضِ فَانظُرُوا كَيْفَ كَانَ عَاقِبَةُ الَّذِينَ مِن قَبْلُ ۚ كَانَ أَكْثَرُهُم مُّشْرِكِينَ (42) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana |
فَأَقِمْ وَجْهَكَ لِلدِّينِ الْقَيِّمِ مِن قَبْلِ أَن يَأْتِيَ يَوْمٌ لَّا مَرَدَّ لَهُ مِنَ اللَّهِ ۖ يَوْمَئِذٍ يَصَّدَّعُونَ (43) Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro) |
مَن كَفَرَ فَعَلَيْهِ كُفْرُهُ ۖ وَمَنْ عَمِلَ صَالِحًا فَلِأَنفُسِهِمْ يَمْهَدُونَ (44) Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru) |
لِيَجْزِيَ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ مِن فَضْلِهِ ۚ إِنَّهُ لَا يُحِبُّ الْكَافِرِينَ (45) Kugira ngo (Allah) azahembe mu ngabire ze babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abahakanyi |
وَمِنْ آيَاتِهِ أَن يُرْسِلَ الرِّيَاحَ مُبَشِّرَاتٍ وَلِيُذِيقَكُم مِّن رَّحْمَتِهِ وَلِتَجْرِيَ الْفُلْكُ بِأَمْرِهِ وَلِتَبْتَغُوا مِن فَضْلِهِ وَلَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ (46) No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe ingabire ze, bityo mubashe gushimira |
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ رُسُلًا إِلَىٰ قَوْمِهِمْ فَجَاءُوهُم بِالْبَيِّنَاتِ فَانتَقَمْنَا مِنَ الَّذِينَ أَجْرَمُوا ۖ وَكَانَ حَقًّا عَلَيْنَا نَصْرُ الْمُؤْمِنِينَ (47) Kandi rwose (yewe Muhamadi) twohereje intumwa (nyinshi) ku bantu bazo mbere yawe. Zabagezaho ibimenyetso (bakazihinyura), maze bigaragara duhana abigometse; kandi byari ngombwa kuri twe gutabara abemeramana |
اللَّهُ الَّذِي يُرْسِلُ الرِّيَاحَ فَتُثِيرُ سَحَابًا فَيَبْسُطُهُ فِي السَّمَاءِ كَيْفَ يَشَاءُ وَيَجْعَلُهُ كِسَفًا فَتَرَى الْوَدْقَ يَخْرُجُ مِنْ خِلَالِهِ ۖ فَإِذَا أَصَابَ بِهِ مَن يَشَاءُ مِنْ عِبَادِهِ إِذَا هُمْ يَسْتَبْشِرُونَ (48) Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza k’ubo ashaka mu bagaragu be bakishima |
وَإِن كَانُوا مِن قَبْلِ أَن يُنَزَّلَ عَلَيْهِم مِّن قَبْلِهِ لَمُبْلِسِينَ (49) N’ubwo mbere y’uko bayimanurirwa bari bihebye |
فَانظُرْ إِلَىٰ آثَارِ رَحْمَتِ اللَّهِ كَيْفَ يُحْيِي الْأَرْضَ بَعْدَ مَوْتِهَا ۚ إِنَّ ذَٰلِكَ لَمُحْيِي الْمَوْتَىٰ ۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (50) Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, uwo ni we uzazura abapfuye kandi ni we Ushobora byose |
وَلَئِنْ أَرْسَلْنَا رِيحًا فَرَأَوْهُ مُصْفَرًّا لَّظَلُّوا مِن بَعْدِهِ يَكْفُرُونَ (51) Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana |
فَإِنَّكَ لَا تُسْمِعُ الْمَوْتَىٰ وَلَا تُسْمِعُ الصُّمَّ الدُّعَاءَ إِذَا وَلَّوْا مُدْبِرِينَ (52) Kandi mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri) |
وَمَا أَنتَ بِهَادِ الْعُمْيِ عَن ضَلَالَتِهِمْ ۖ إِن تُسْمِعُ إِلَّا مَن يُؤْمِنُ بِآيَاتِنَا فَهُم مُّسْلِمُونَ (53) Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari nabo bicisha bugufi (Abayisilamu) |
۞ اللَّهُ الَّذِي خَلَقَكُم مِّن ضَعْفٍ ثُمَّ جَعَلَ مِن بَعْدِ ضَعْفٍ قُوَّةً ثُمَّ جَعَلَ مِن بَعْدِ قُوَّةٍ ضَعْفًا وَشَيْبَةً ۚ يَخْلُقُ مَا يَشَاءُ ۖ وَهُوَ الْعَلِيمُ الْقَدِيرُ (54) Allah ni we wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi we ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose |
وَيَوْمَ تَقُومُ السَّاعَةُ يُقْسِمُ الْمُجْرِمُونَ مَا لَبِثُوا غَيْرَ سَاعَةٍ ۚ كَذَٰلِكَ كَانُوا يُؤْفَكُونَ (55) N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye akanya gato gusa. Uko (kubeshya kwazo) ni nako (kwatumye) ziteshwa ukuri |
وَقَالَ الَّذِينَ أُوتُوا الْعِلْمَ وَالْإِيمَانَ لَقَدْ لَبِثْتُمْ فِي كِتَابِ اللَّهِ إِلَىٰ يَوْمِ الْبَعْثِ ۖ فَهَٰذَا يَوْمُ الْبَعْثِ وَلَٰكِنَّكُمْ كُنتُمْ لَا تَعْلَمُونَ (56) Babandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati "Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi |
فَيَوْمَئِذٍ لَّا يَنفَعُ الَّذِينَ ظَلَمُوا مَعْذِرَتُهُمْ وَلَا هُمْ يُسْتَعْتَبُونَ (57) Bityo, kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah) |
وَلَقَدْ ضَرَبْنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا الْقُرْآنِ مِن كُلِّ مَثَلٍ ۚ وَلَئِن جِئْتَهُم بِآيَةٍ لَّيَقُولَنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا إِنْ أَنتُمْ إِلَّا مُبْطِلُونَ (58) Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko babandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), bavuga bati "Nta kindi muri cyo usibye ko muri abanyabinyoma |
كَذَٰلِكَ يَطْبَعُ اللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِ الَّذِينَ لَا يَعْلَمُونَ (59) Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abadafite ubumenyi |
فَاصْبِرْ إِنَّ وَعْدَ اللَّهِ حَقٌّ ۖ وَلَا يَسْتَخِفَّنَّكَ الَّذِينَ لَا يُوقِنُونَ (60) Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi babandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah) |