إِذَا جَاءَكَ الْمُنَافِقُونَ قَالُوا نَشْهَدُ إِنَّكَ لَرَسُولُ اللَّهِ ۗ وَاللَّهُ يَعْلَمُ إِنَّكَ لَرَسُولُهُ وَاللَّهُ يَشْهَدُ إِنَّ الْمُنَافِقِينَ لَكَاذِبُونَ (1) Iyo indyarya zije zikugana (yewe Muhamadi), ziravuga ziti "Turemeza ko mu by’ukuri, uri Intumwa ya Allah." Ndetse na Allah azi neza ko uri Intumwa ye, kandi Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma |
اتَّخَذُوا أَيْمَانَهُمْ جُنَّةً فَصَدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ ۚ إِنَّهُمْ سَاءَ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (2) Indahiro zabo bazigize ingabo (zibakingira uburyarya bwabo), bityo bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمْ آمَنُوا ثُمَّ كَفَرُوا فَطُبِعَ عَلَىٰ قُلُوبِهِمْ فَهُمْ لَا يَفْقَهُونَ (3) Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa |
۞ وَإِذَا رَأَيْتَهُمْ تُعْجِبُكَ أَجْسَامُهُمْ ۖ وَإِن يَقُولُوا تَسْمَعْ لِقَوْلِهِمْ ۖ كَأَنَّهُمْ خُشُبٌ مُّسَنَّدَةٌ ۖ يَحْسَبُونَ كُلَّ صَيْحَةٍ عَلَيْهِمْ ۚ هُمُ الْعَدُوُّ فَاحْذَرْهُمْ ۚ قَاتَلَهُمُ اللَّهُ ۖ أَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ (4) N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubirinda. Umuvumo wa Allah nubabeho! Ni gute bateshwa (inzira igororotse) |
وَإِذَا قِيلَ لَهُمْ تَعَالَوْا يَسْتَغْفِرْ لَكُمْ رَسُولُ اللَّهِ لَوَّوْا رُءُوسَهُمْ وَرَأَيْتَهُمْ يَصُدُّونَ وَهُم مُّسْتَكْبِرُونَ (5) N’iyo babwiwe bati "Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi," bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone |
سَوَاءٌ عَلَيْهِمْ أَسْتَغْفَرْتَ لَهُمْ أَمْ لَمْ تَسْتَغْفِرْ لَهُمْ لَن يَغْفِرَ اللَّهُ لَهُمْ ۚ إِنَّ اللَّهَ لَا يَهْدِي الْقَوْمَ الْفَاسِقِينَ (6) Wabasabira imbabazi utazibasabira, byose ni kimwe kuri bo, Allah ntazigera abababarira. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke |
هُمُ الَّذِينَ يَقُولُونَ لَا تُنفِقُوا عَلَىٰ مَنْ عِندَ رَسُولِ اللَّهِ حَتَّىٰ يَنفَضُّوا ۗ وَلِلَّهِ خَزَائِنُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ وَلَٰكِنَّ الْمُنَافِقِينَ لَا يَفْقَهُونَ (7) Ni bo bavuga bati "Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanije na yo. Nyamara Allah ni we Nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa |
يَقُولُونَ لَئِن رَّجَعْنَا إِلَى الْمَدِينَةِ لَيُخْرِجَنَّ الْأَعَزُّ مِنْهَا الْأَذَلَّ ۚ وَلِلَّهِ الْعِزَّةُ وَلِرَسُولِهِ وَلِلْمُؤْمِنِينَ وَلَٰكِنَّ الْمُنَافِقِينَ لَا يَعْلَمُونَ (8) (Indyarya) ziravuga ziti "Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi)." Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا لَا تُلْهِكُمْ أَمْوَالُكُمْ وَلَا أَوْلَادُكُمْ عَن ذِكْرِ اللَّهِ ۚ وَمَن يَفْعَلْ ذَٰلِكَ فَأُولَٰئِكَ هُمُ الْخَاسِرُونَ (9) Yemwe abemeye! Imitungo yanyu n’abana banyu ntibikabarangaze ngo bibabuze kwambaza Allah. Abakora ibyo ni bo bazaba abanyagihombo |
وَأَنفِقُوا مِن مَّا رَزَقْنَاكُم مِّن قَبْلِ أَن يَأْتِيَ أَحَدَكُمُ الْمَوْتُ فَيَقُولَ رَبِّ لَوْلَا أَخَّرْتَنِي إِلَىٰ أَجَلٍ قَرِيبٍ فَأَصَّدَّقَ وَأَكُن مِّنَ الصَّالِحِينَ (10) Mujye mutanga mu byo twabahaye mbere y’uko urupfu rugera kuri umwe muri mwe maze akavuga ati "Nyagasani! Iyaba wari untije igihe gito ngatanga amaturo ndetse nkaba no mu bakora ibikorwa byiza |
وَلَن يُؤَخِّرَ اللَّهُ نَفْسًا إِذَا جَاءَ أَجَلُهَا ۚ وَاللَّهُ خَبِيرٌ بِمَا تَعْمَلُونَ (11) Kandi Allah ntazigera arindiriza umuntu igihe cye (cyo gupfa) cyageze. Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora |