سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ ۖ وَهُوَ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (1) Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah; kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا لِمَ تَقُولُونَ مَا لَا تَفْعَلُونَ (2) Yemwe abemeye! Kuki muvuga ibyo mudakora |
كَبُرَ مَقْتًا عِندَ اللَّهِ أَن تَقُولُوا مَا لَا تَفْعَلُونَ (3) Ibyo birakaza Allah bikomeye kuba muvuga ibyo mudakora |
إِنَّ اللَّهَ يُحِبُّ الَّذِينَ يُقَاتِلُونَ فِي سَبِيلِهِ صَفًّا كَأَنَّهُم بُنْيَانٌ مَّرْصُوصٌ (4) Mu by’ukuri, Allah akunda abarwana mu nzira ye bari ku mirongo (bashyize hamwe), bameze nk’inyubako isobetse |
وَإِذْ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوْمِهِ يَا قَوْمِ لِمَ تُؤْذُونَنِي وَقَد تَّعْلَمُونَ أَنِّي رَسُولُ اللَّهِ إِلَيْكُمْ ۖ فَلَمَّا زَاغُوا أَزَاغَ اللَّهُ قُلُوبَهُمْ ۚ وَاللَّهُ لَا يَهْدِي الْقَوْمَ الْفَاسِقِينَ (5) Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke |
وَإِذْ قَالَ عِيسَى ابْنُ مَرْيَمَ يَا بَنِي إِسْرَائِيلَ إِنِّي رَسُولُ اللَّهِ إِلَيْكُم مُّصَدِّقًا لِّمَا بَيْنَ يَدَيَّ مِنَ التَّوْرَاةِ وَمُبَشِّرًا بِرَسُولٍ يَأْتِي مِن بَعْدِي اسْمُهُ أَحْمَدُ ۖ فَلَمَّا جَاءَهُم بِالْبَيِّنَاتِ قَالُوا هَٰذَا سِحْرٌ مُّبِينٌ (6) Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati "Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi)." Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara |
وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ افْتَرَىٰ عَلَى اللَّهِ الْكَذِبَ وَهُوَ يُدْعَىٰ إِلَى الْإِسْلَامِ ۚ وَاللَّهُ لَا يَهْدِي الْقَوْمَ الظَّالِمِينَ (7) Ese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma, kandi ahamagarirwa kuyoboka Isilamu? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi |
يُرِيدُونَ لِيُطْفِئُوا نُورَ اللَّهِ بِأَفْوَاهِهِمْ وَاللَّهُ مُتِمُّ نُورِهِ وَلَوْ كَرِهَ الْكَافِرُونَ (8) Barashaka kuzimya urumuri rwa Allah (idini ye) bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah azasendereza urumuri rwe kabone n’ubwo byababaza abahakanyi |
هُوَ الَّذِي أَرْسَلَ رَسُولَهُ بِالْهُدَىٰ وَدِينِ الْحَقِّ لِيُظْهِرَهُ عَلَى الدِّينِ كُلِّهِ وَلَوْ كَرِهَ الْمُشْرِكُونَ (9) Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) ayihaye umuyoboro n’idini ry’ukuri, kugira ngo arirutishe amadini yose, kabone n’ubwo byababaza ababangikanyamana |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا هَلْ أَدُلُّكُمْ عَلَىٰ تِجَارَةٍ تُنجِيكُم مِّنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ (10) Yemwe abemeye! Mbarangire ubucuruzi buzabarokora ibihano bibabaza |
تُؤْمِنُونَ بِاللَّهِ وَرَسُولِهِ وَتُجَاهِدُونَ فِي سَبِيلِ اللَّهِ بِأَمْوَالِكُمْ وَأَنفُسِكُمْ ۚ ذَٰلِكُمْ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ (11) Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu na mwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi |
يَغْفِرْ لَكُمْ ذُنُوبَكُمْ وَيُدْخِلْكُمْ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ وَمَسَاكِنَ طَيِّبَةً فِي جَنَّاتِ عَدْنٍ ۚ ذَٰلِكَ الْفَوْزُ الْعَظِيمُ (12) (Nimubigenza mutyo) azabababarira ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi, n’ubuturo bwiza mu busitani buhoraho (Ijuru). Uko ni ko gutsinda guhambaye |
وَأُخْرَىٰ تُحِبُّونَهَا ۖ نَصْرٌ مِّنَ اللَّهِ وَفَتْحٌ قَرِيبٌ ۗ وَبَشِّرِ الْمُؤْمِنِينَ (13) (Azanabaha) n’ibindi mukunda: ugutabara guturutse kwa Allah n’intsinzi ya bugufi. Bityo, tanga inkuru nziza ku bemeramana |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا كُونُوا أَنصَارَ اللَّهِ كَمَا قَالَ عِيسَى ابْنُ مَرْيَمَ لِلْحَوَارِيِّينَ مَنْ أَنصَارِي إِلَى اللَّهِ ۖ قَالَ الْحَوَارِيُّونَ نَحْنُ أَنصَارُ اللَّهِ ۖ فَآمَنَت طَّائِفَةٌ مِّن بَنِي إِسْرَائِيلَ وَكَفَرَت طَّائِفَةٌ ۖ فَأَيَّدْنَا الَّذِينَ آمَنُوا عَلَىٰ عَدُوِّهِمْ فَأَصْبَحُوا ظَاهِرِينَ (14) Yemwe abemeye! Nimube abashyigikira (idini rya) Allah, nk’uko Issa mwene Mariyamu yabwiye abigishwa be ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?" Abigishwa baravuga bati "Turi abashyigikiye Allah". Nuko itsinda rya bamwe muri bene Isiraheli riremera, irindi rirahakana. Maze dushyigikira abemeye batsinda abanzi babo |