وَيْلٌ لِّلْمُطَفِّفِينَ (1) Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo |
الَّذِينَ إِذَا اكْتَالُوا عَلَى النَّاسِ يَسْتَوْفُونَ (2) Babandi igihe bapimiwe (n’abandi) bantu, basaba kuzurizwa ibipimo |
وَإِذَا كَالُوهُمْ أَو وَّزَنُوهُمْ يُخْسِرُونَ (3) Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye |
أَلَا يَظُنُّ أُولَٰئِكَ أَنَّهُم مَّبْعُوثُونَ (4) Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe) |
لِيَوْمٍ عَظِيمٍ (5) Ku munsi uhambaye |
يَوْمَ يَقُومُ النَّاسُ لِرَبِّ الْعَالَمِينَ (6) Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa |
كَلَّا إِنَّ كِتَابَ الْفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٍ (7) Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’inkozi z’ibibi gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا سِجِّينٌ (8) Nonese ni iki cyakumenyesha Sijiini |
كِتَابٌ مَّرْقُومٌ (9) Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (10) Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura |
الَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوْمِ الدِّينِ (11) Babandi bahinyura umunsi w’ibihembo |
وَمَا يُكَذِّبُ بِهِ إِلَّا كُلُّ مُعْتَدٍ أَثِيمٍ (12) Kandi nta wundi wawuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha |
إِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِ آيَاتُنَا قَالَ أَسَاطِيرُ الْأَوَّلِينَ (13) (Wawundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati "Ni inkuru z’abo hambere |
كَلَّا ۖ بَلْ ۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُوا يَكْسِبُونَ (14) Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo |
كَلَّا إِنَّهُمْ عَن رَّبِّهِمْ يَوْمَئِذٍ لَّمَحْجُوبُونَ (15) Oya! Mu by’ukuri, kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo |
ثُمَّ إِنَّهُمْ لَصَالُو الْجَحِيمِ (16) Maze binjire mu muriro ugurumana |
ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا الَّذِي كُنتُم بِهِ تُكَذِّبُونَ (17) Nuko babwirwe bati "Ibi ni byo mwajyaga muhinyura |
كَلَّا إِنَّ كِتَابَ الْأَبْرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ (18) Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’abakora ibyiza gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyuna |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا عِلِّيُّونَ (19) Nonese ni iki cyakumenyesha Iliyuna |
كِتَابٌ مَّرْقُومٌ (20) Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama |
يَشْهَدُهُ الْمُقَرَّبُونَ (21) (Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya |
إِنَّ الْأَبْرَارَ لَفِي نَعِيمٍ (22) Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru) |
عَلَى الْأَرَائِكِ يَنظُرُونَ (23) Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo) |
تَعْرِفُ فِي وُجُوهِهِمْ نَضْرَةَ النَّعِيمِ (24) Mu buranga bwabo uzahabwirwa no kurabagirana kubera ibyishimo |
يُسْقَوْنَ مِن رَّحِيقٍ مَّخْتُومٍ (25) Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye |
خِتَامُهُ مِسْكٌ ۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلْيَتَنَافَسِ الْمُتَنَافِسُونَ (26) Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe |
وَمِزَاجُهُ مِن تَسْنِيمٍ (27) (Icyo kinyobwa) kizavangwa n’ (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru ryitwa) Tas’niim |
عَيْنًا يَشْرَبُ بِهَا الْمُقَرَّبُونَ (28) Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah) |
إِنَّ الَّذِينَ أَجْرَمُوا كَانُوا مِنَ الَّذِينَ آمَنُوا يَضْحَكُونَ (29) Mu by’ukuri, (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana |
وَإِذَا مَرُّوا بِهِمْ يَتَغَامَزُونَ (30) Bazinyuraho zikabaryanira inzara |
وَإِذَا انقَلَبُوا إِلَىٰ أَهْلِهِمُ انقَلَبُوا فَكِهِينَ (31) Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabigira urwenya |
وَإِذَا رَأَوْهُمْ قَالُوا إِنَّ هَٰؤُلَاءِ لَضَالُّونَ (32) N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti "Mu by’ukuri, bariya barayobye |
وَمَا أُرْسِلُوا عَلَيْهِمْ حَافِظِينَ (33) Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana) |
فَالْيَوْمَ الَّذِينَ آمَنُوا مِنَ الْكُفَّارِ يَضْحَكُونَ (34) Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi |
عَلَى الْأَرَائِكِ يَنظُرُونَ (35) Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo) |
هَلْ ثُوِّبَ الْكُفَّارُ مَا كَانُوا يَفْعَلُونَ (36) Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora |