حم (1) Haa Miim |
تَنزِيلُ الْكِتَابِ مِنَ اللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَكِيمِ (2) Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza |
مَا خَلَقْنَا السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا إِلَّا بِالْحَقِّ وَأَجَلٍ مُّسَمًّى ۚ وَالَّذِينَ كَفَرُوا عَمَّا أُنذِرُوا مُعْرِضُونَ (3) Ntitwaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri, ndetse binagenerwa igihe ntarengwa (bizabaho). Nyamara babandi bahakanye, ibyo baburirwa barabyirengagiza |
قُلْ أَرَأَيْتُم مَّا تَدْعُونَ مِن دُونِ اللَّهِ أَرُونِي مَاذَا خَلَقُوا مِنَ الْأَرْضِ أَمْ لَهُمْ شِرْكٌ فِي السَّمَاوَاتِ ۖ ائْتُونِي بِكِتَابٍ مِّن قَبْلِ هَٰذَا أَوْ أَثَارَةٍ مِّنْ عِلْمٍ إِن كُنتُمْ صَادِقِينَ (4) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimunyereke icyo ibyo musenga bitari Allah byaremye ku isi? Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere? Ngaho nimunzanire igitabo cyahishuwe mbere y’iki (Qur’an) cyangwa ibisigisigi by’ubumenyi (bigaragaza ukuri kw’ibyo musenga), niba koko muri abanyakuri |
وَمَنْ أَضَلُّ مِمَّن يَدْعُو مِن دُونِ اللَّهِ مَن لَّا يَسْتَجِيبُ لَهُ إِلَىٰ يَوْمِ الْقِيَامَةِ وَهُمْ عَن دُعَائِهِمْ غَافِلُونَ (5) Ni nde wayobye kurusha wawundi usenga ibitari Allah, bitanashobora kumusubiza kuzageza ku munsi w’imperuka? Ndetse bikaba bitanamenya ko babisaba |
وَإِذَا حُشِرَ النَّاسُ كَانُوا لَهُمْ أَعْدَاءً وَكَانُوا بِعِبَادَتِهِمْ كَافِرِينَ (6) N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basenga) bizababera abanzi, ndetse binabihakane |
وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ آيَاتُنَا بَيِّنَاتٍ قَالَ الَّذِينَ كَفَرُوا لِلْحَقِّ لَمَّا جَاءَهُمْ هَٰذَا سِحْرٌ مُّبِينٌ (7) N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi bahakanye igihe ukuri (Qur’an) kubagezeho baravuga bati "Ubu ni uburozi bugaragara |
أَمْ يَقُولُونَ افْتَرَاهُ ۖ قُلْ إِنِ افْتَرَيْتُهُ فَلَا تَمْلِكُونَ لِي مِنَ اللَّهِ شَيْئًا ۖ هُوَ أَعْلَمُ بِمَا تُفِيضُونَ فِيهِ ۖ كَفَىٰ بِهِ شَهِيدًا بَيْنِي وَبَيْنَكُمْ ۖ وَهُوَ الْغَفُورُ الرَّحِيمُ (8) Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbye (Qur’an)! Vuga uti "Niba narayihimbye, ntacyo mwamarira kuri Allah. Niweuzi neza ibyo muyinenga. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi |
قُلْ مَا كُنتُ بِدْعًا مِّنَ الرُّسُلِ وَمَا أَدْرِي مَا يُفْعَلُ بِي وَلَا بِكُمْ ۖ إِنْ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰ إِلَيَّ وَمَا أَنَا إِلَّا نَذِيرٌ مُّبِينٌ (9) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi ntacyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara |
قُلْ أَرَأَيْتُمْ إِن كَانَ مِنْ عِندِ اللَّهِ وَكَفَرْتُم بِهِ وَشَهِدَ شَاهِدٌ مِّن بَنِي إِسْرَائِيلَ عَلَىٰ مِثْلِهِ فَآمَنَ وَاسْتَكْبَرْتُمْ ۖ إِنَّ اللَّهَ لَا يَهْدِي الْقَوْمَ الظَّالِمِينَ (10) Vuga uti "Nimumbwire! Ese niba (Qur’an) ituruka kwa Allah, mwe mukaba muyihakana nyamara umwe muri bene Isiraheli127 ahamya ko (ari ukuri) nka (Tawurati) akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)". Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi |
وَقَالَ الَّذِينَ كَفَرُوا لِلَّذِينَ آمَنُوا لَوْ كَانَ خَيْرًا مَّا سَبَقُونَا إِلَيْهِ ۚ وَإِذْ لَمْ يَهْتَدُوا بِهِ فَسَيَقُولُونَ هَٰذَا إِفْكٌ قَدِيمٌ (11) Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera". Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati "iki ni ikinyoma gishaje |
وَمِن قَبْلِهِ كِتَابُ مُوسَىٰ إِمَامًا وَرَحْمَةً ۚ وَهَٰذَا كِتَابٌ مُّصَدِّقٌ لِّسَانًا عَرَبِيًّا لِّيُنذِرَ الَّذِينَ ظَلَمُوا وَبُشْرَىٰ لِلْمُحْسِنِينَ (12) Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni ibyakibanjirije, igitabo kiri mu gihamya rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi zibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza |
إِنَّ الَّذِينَ قَالُوا رَبُّنَا اللَّهُ ثُمَّ اسْتَقَامُوا فَلَا خَوْفٌ عَلَيْهِمْ وَلَا هُمْ يَحْزَنُونَ (13) Mu by’ukuri, babandi bavuze bati "Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira |
أُولَٰئِكَ أَصْحَابُ الْجَنَّةِ خَالِدِينَ فِيهَا جَزَاءً بِمَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (14) Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora |
وَوَصَّيْنَا الْإِنسَانَ بِوَالِدَيْهِ إِحْسَانًا ۖ حَمَلَتْهُ أُمُّهُ كُرْهًا وَوَضَعَتْهُ كُرْهًا ۖ وَحَمْلُهُ وَفِصَالُهُ ثَلَاثُونَ شَهْرًا ۚ حَتَّىٰ إِذَا بَلَغَ أَشُدَّهُ وَبَلَغَ أَرْبَعِينَ سَنَةً قَالَ رَبِّ أَوْزِعْنِي أَنْ أَشْكُرَ نِعْمَتَكَ الَّتِي أَنْعَمْتَ عَلَيَّ وَعَلَىٰ وَالِدَيَّ وَأَنْ أَعْمَلَ صَالِحًا تَرْضَاهُ وَأَصْلِحْ لِي فِي ذُرِّيَّتِي ۖ إِنِّي تُبْتُ إِلَيْكَ وَإِنِّي مِنَ الْمُسْلِمِينَ (15) Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho wiyongera ku wundi; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati "Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri, nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu) |
أُولَٰئِكَ الَّذِينَ نَتَقَبَّلُ عَنْهُمْ أَحْسَنَ مَا عَمِلُوا وَنَتَجَاوَزُ عَن سَيِّئَاتِهِمْ فِي أَصْحَابِ الْجَنَّةِ ۖ وَعْدَ الصِّدْقِ الَّذِي كَانُوا يُوعَدُونَ (16) Abo ni bo twakirira ibyiza bakora tukanirengagiza ibibi byabo. (Bazaba ari) abantu bo mu Ijuru ku bw’isezerano ry’ukuri basezeranyijwe |
وَالَّذِي قَالَ لِوَالِدَيْهِ أُفٍّ لَّكُمَا أَتَعِدَانِنِي أَنْ أُخْرَجَ وَقَدْ خَلَتِ الْقُرُونُ مِن قَبْلِي وَهُمَا يَسْتَغِيثَانِ اللَّهَ وَيْلَكَ آمِنْ إِنَّ وَعْدَ اللَّهِ حَقٌّ فَيَقُولُ مَا هَٰذَا إِلَّا أَسَاطِيرُ الْأَوَّلِينَ (17) Ariko wawundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati "Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati "Nya korama! Emera! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri". Ariko we akavuga ati "Ibi nta kindi biricyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere |
أُولَٰئِكَ الَّذِينَ حَقَّ عَلَيْهِمُ الْقَوْلُ فِي أُمَمٍ قَدْ خَلَتْ مِن قَبْلِهِم مِّنَ الْجِنِّ وَالْإِنسِ ۖ إِنَّهُمْ كَانُوا خَاسِرِينَ (18) Abo ni bo bahamwe n’ijambo (ry’ibihano) nk’iryahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri, ni abanyagihombo |
وَلِكُلٍّ دَرَجَاتٌ مِّمَّا عَمِلُوا ۖ وَلِيُوَفِّيَهُمْ أَعْمَالَهُمْ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ (19) Kandi bose bafite inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, kugira ngo (Allah) azabagororere ingororano zabo zuzuye kubera ibikorwa byabo. Kandi ntibazigera bahuguzwa |
وَيَوْمَ يُعْرَضُ الَّذِينَ كَفَرُوا عَلَى النَّارِ أَذْهَبْتُمْ طَيِّبَاتِكُمْ فِي حَيَاتِكُمُ الدُّنْيَا وَاسْتَمْتَعْتُم بِهَا فَالْيَوْمَ تُجْزَوْنَ عَذَابَ الْهُونِ بِمَا كُنتُمْ تَسْتَكْبِرُونَ فِي الْأَرْضِ بِغَيْرِ الْحَقِّ وَبِمَا كُنتُمْ تَفْسُقُونَ (20) Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah) |
۞ وَاذْكُرْ أَخَا عَادٍ إِذْ أَنذَرَ قَوْمَهُ بِالْأَحْقَافِ وَقَدْ خَلَتِ النُّذُرُ مِن بَيْنِ يَدَيْهِ وَمِنْ خَلْفِهِ أَلَّا تَعْبُدُوا إِلَّا اللَّهَ إِنِّي أَخَافُ عَلَيْكُمْ عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ (21) Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe wa ba Adi (Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye Ah’qaf -kandi bari baraburiwe mbere ye na nyuma ye- avuga ati "Ntimukagire undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana) |
قَالُوا أَجِئْتَنَا لِتَأْفِكَنَا عَنْ آلِهَتِنَا فَأْتِنَا بِمَا تَعِدُنَا إِن كُنتَ مِنَ الصَّادِقِينَ (22) Baravuga bati "Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri |
قَالَ إِنَّمَا الْعِلْمُ عِندَ اللَّهِ وَأُبَلِّغُكُم مَّا أُرْسِلْتُ بِهِ وَلَٰكِنِّي أَرَاكُمْ قَوْمًا تَجْهَلُونَ (23) (Hudu) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho n’ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji |
فَلَمَّا رَأَوْهُ عَارِضًا مُّسْتَقْبِلَ أَوْدِيَتِهِمْ قَالُوا هَٰذَا عَارِضٌ مُّمْطِرُنَا ۚ بَلْ هُوَ مَا اسْتَعْجَلْتُم بِهِ ۖ رِيحٌ فِيهَا عَذَابٌ أَلِيمٌ (24) Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati "Iki gicu kiraduha imvura". (Hudu) arababwira ati "Ahubwo ni ibyo mwasabaga kwihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza |
تُدَمِّرُ كُلَّ شَيْءٍ بِأَمْرِ رَبِّهَا فَأَصْبَحُوا لَا يُرَىٰ إِلَّا مَسَاكِنُهُمْ ۚ كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْقَوْمَ الْمُجْرِمِينَ (25) Urimbura buri kintu cyose (uhuye nacyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi |
وَلَقَدْ مَكَّنَّاهُمْ فِيمَا إِن مَّكَّنَّاكُمْ فِيهِ وَجَعَلْنَا لَهُمْ سَمْعًا وَأَبْصَارًا وَأَفْئِدَةً فَمَا أَغْنَىٰ عَنْهُمْ سَمْعُهُمْ وَلَا أَبْصَارُهُمْ وَلَا أَفْئِدَتُهُم مِّن شَيْءٍ إِذْ كَانُوا يَجْحَدُونَ بِآيَاتِ اللَّهِ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُوا بِهِ يَسْتَهْزِئُونَ (26) Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze tubaha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, ntacyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga |
وَلَقَدْ أَهْلَكْنَا مَا حَوْلَكُم مِّنَ الْقُرَىٰ وَصَرَّفْنَا الْآيَاتِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ (27) Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu ba Maka), kandi (twakomeje) kubagaragariza ibitangaza kugira ngo bisubireho (ariko baranangira) |
فَلَوْلَا نَصَرَهُمُ الَّذِينَ اتَّخَذُوا مِن دُونِ اللَّهِ قُرْبَانًا آلِهَةً ۖ بَلْ ضَلُّوا عَنْهُمْ ۚ وَذَٰلِكَ إِفْكُهُمْ وَمَا كَانُوا يَفْتَرُونَ (28) Ese izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zabamwegereza zaba zarabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni (ingaruka z)’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga |
وَإِذْ صَرَفْنَا إِلَيْكَ نَفَرًا مِّنَ الْجِنِّ يَسْتَمِعُونَ الْقُرْآنَ فَلَمَّا حَضَرُوهُ قَالُوا أَنصِتُوا ۖ فَلَمَّا قُضِيَ وَلَّوْا إِلَىٰ قَوْمِهِم مُّنذِرِينَ (29) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakohererezaga itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Quran, ubwo yahageraga yaravuze ati "Nimuceceke". Nuko imaze (gusomwa), (amajini) asubira kuburira bene wayo |
قَالُوا يَا قَوْمَنَا إِنَّا سَمِعْنَا كِتَابًا أُنزِلَ مِن بَعْدِ مُوسَىٰ مُصَدِّقًا لِّمَا بَيْنَ يَدَيْهِ يَهْدِي إِلَى الْحَقِّ وَإِلَىٰ طَرِيقٍ مُّسْتَقِيمٍ (30) Aravuga ati "Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyabaye ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse |
يَا قَوْمَنَا أَجِيبُوا دَاعِيَ اللَّهِ وَآمِنُوا بِهِ يَغْفِرْ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمْ وَيُجِرْكُم مِّنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ (31) Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire intumwa ya Allah (ibyo ibahamagarira), kandi munayemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza |
وَمَن لَّا يُجِبْ دَاعِيَ اللَّهِ فَلَيْسَ بِمُعْجِزٍ فِي الْأَرْضِ وَلَيْسَ لَهُ مِن دُونِهِ أَوْلِيَاءُ ۚ أُولَٰئِكَ فِي ضَلَالٍ مُّبِينٍ (32) Kandi na wawundi utazumvira intumwa ya Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cya (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara |
أَوَلَمْ يَرَوْا أَنَّ اللَّهَ الَّذِي خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَلَمْ يَعْيَ بِخَلْقِهِنَّ بِقَادِرٍ عَلَىٰ أَن يُحْيِيَ الْمَوْتَىٰ ۚ بَلَىٰ إِنَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (33) Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari we ushobora guha ubuzima ibyapfuye? Yego! Rwose ni we ufite ubushobozi kuri buri kintu |
وَيَوْمَ يُعْرَضُ الَّذِينَ كَفَرُوا عَلَى النَّارِ أَلَيْسَ هَٰذَا بِالْحَقِّ ۖ قَالُوا بَلَىٰ وَرَبِّنَا ۚ قَالَ فَذُوقُوا الْعَذَابَ بِمَا كُنتُمْ تَكْفُرُونَ (34) Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?" Bavuge bati "Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu". (Allah) ababwire ati "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu |
فَاصْبِرْ كَمَا صَبَرَ أُولُو الْعَزْمِ مِنَ الرُّسُلِ وَلَا تَسْتَعْجِل لَّهُمْ ۚ كَأَنَّهُمْ يَوْمَ يَرَوْنَ مَا يُوعَدُونَ لَمْ يَلْبَثُوا إِلَّا سَاعَةً مِّن نَّهَارٍ ۚ بَلَاغٌ ۚ فَهَلْ يُهْلَكُ إِلَّا الْقَوْمُ الْفَاسِقُونَ (35) Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) nk’uko intumwa zari zifite umuhate zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi (mubwiwe) ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi |