الم (1) Alif Laam Miim |
أَحَسِبَ النَّاسُ أَن يُتْرَكُوا أَن يَقُولُوا آمَنَّا وَهُمْ لَا يُفْتَنُونَ (2) Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati"Twaremeye |
وَلَقَدْ فَتَنَّا الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۖ فَلَيَعْلَمَنَّ اللَّهُ الَّذِينَ صَدَقُوا وَلَيَعْلَمَنَّ الْكَاذِبِينَ (3) Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma |
أَمْ حَسِبَ الَّذِينَ يَعْمَلُونَ السَّيِّئَاتِ أَن يَسْبِقُونَا ۚ سَاءَ مَا يَحْكُمُونَ (4) Ese babandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika?Rwose ibyo bibwira ni bibi |
مَن كَانَ يَرْجُو لِقَاءَ اللَّهِ فَإِنَّ أَجَلَ اللَّهِ لَآتٍ ۚ وَهُوَ السَّمِيعُ الْعَلِيمُ (5) Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri, igihe ntarengwa Allah yagennye kiregereje. Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
وَمَن جَاهَدَ فَإِنَّمَا يُجَاهِدُ لِنَفْسِهِ ۚ إِنَّ اللَّهَ لَغَنِيٌّ عَنِ الْعَالَمِينَ (6) Kandi uzarwana mu nzira ya (Allah), uwo azaba yigiriye ubwe. Mu by’ukuri, Allaharihagije ntacyo akeneyeku biremwa byose |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَنُكَفِّرَنَّ عَنْهُمْ سَيِّئَاتِهِمْ وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَحْسَنَ الَّذِي كَانُوا يَعْمَلُونَ (7) Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga |
وَوَصَّيْنَا الْإِنسَانَ بِوَالِدَيْهِ حُسْنًا ۖ وَإِن جَاهَدَاكَ لِتُشْرِكَ بِي مَا لَيْسَ لَكَ بِهِ عِلْمٌ فَلَا تُطِعْهُمَا ۚ إِلَيَّ مَرْجِعُكُمْ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (8) Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَنُدْخِلَنَّهُمْ فِي الصَّالِحِينَ (9) Na babandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru) |
وَمِنَ النَّاسِ مَن يَقُولُ آمَنَّا بِاللَّهِ فَإِذَا أُوذِيَ فِي اللَّهِ جَعَلَ فِتْنَةَ النَّاسِ كَعَذَابِ اللَّهِ وَلَئِن جَاءَ نَصْرٌ مِّن رَّبِّكَ لَيَقُولُنَّ إِنَّا كُنَّا مَعَكُمْ ۚ أَوَلَيْسَ اللَّهُ بِأَعْلَمَ بِمَا فِي صُدُورِ الْعَالَمِينَ (10) No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah!" Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah(bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twari kumwe na mwe". Ese Allah si we uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose |
وَلَيَعْلَمَنَّ اللَّهُ الَّذِينَ آمَنُوا وَلَيَعْلَمَنَّ الْمُنَافِقِينَ (11) Kandi Allahazi neza abemeye ndetse azi neza indyarya |
وَقَالَ الَّذِينَ كَفَرُوا لِلَّذِينَ آمَنُوا اتَّبِعُوا سَبِيلَنَا وَلْنَحْمِلْ خَطَايَاكُمْ وَمَا هُم بِحَامِلِينَ مِنْ خَطَايَاهُم مِّن شَيْءٍ ۖ إِنَّهُمْ لَكَاذِبُونَ (12) Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu". Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma |
وَلَيَحْمِلُنَّ أَثْقَالَهُمْ وَأَثْقَالًا مَّعَ أَثْقَالِهِمْ ۖ وَلَيُسْأَلُنَّ يَوْمَ الْقِيَامَةِ عَمَّا كَانُوا يَفْتَرُونَ (13) Kandi rwose bazirengera imitwaro yabo hamwe n’imitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose ku munsi w’imperuka bazabazwa ibyo bahimbaga |
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوْمِهِ فَلَبِثَ فِيهِمْ أَلْفَ سَنَةٍ إِلَّا خَمْسِينَ عَامًا فَأَخَذَهُمُ الطُّوفَانُ وَهُمْ ظَالِمُونَ (14) Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana nabo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure ari inkozi z’ibibi |
فَأَنجَيْنَاهُ وَأَصْحَابَ السَّفِينَةِ وَجَعَلْنَاهَا آيَةً لِّلْعَالَمِينَ (15) Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose |
وَإِبْرَاهِيمَ إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاتَّقُوهُ ۖ ذَٰلِكُمْ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ (16) (Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati "Nimusenge Allah munamutinye. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi |
إِنَّمَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ اللَّهِ أَوْثَانًا وَتَخْلُقُونَ إِفْكًا ۚ إِنَّ الَّذِينَ تَعْبُدُونَ مِن دُونِ اللَّهِ لَا يَمْلِكُونَ لَكُمْ رِزْقًا فَابْتَغُوا عِندَ اللَّهِ الرِّزْقَ وَاعْبُدُوهُ وَاشْكُرُوا لَهُ ۖ إِلَيْهِ تُرْجَعُونَ (17) Rwose ibyo musenga bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumusenge kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa |
وَإِن تُكَذِّبُوا فَقَدْ كَذَّبَ أُمَمٌ مِّن قَبْلِكُمْ ۖ وَمَا عَلَى الرَّسُولِ إِلَّا الْبَلَاغُ الْمُبِينُ (18) Kandi nimuramuka muhinyuye (intumwa, mumenye ko) rwose imiryango (umat) yabayeho mbere yanyu nayo yahinyuye (intumwa zayo). Nta n’ikindi intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa bugaragara |
أَوَلَمْ يَرَوْا كَيْفَ يُبْدِئُ اللَّهُ الْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُ ۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى اللَّهِ يَسِيرٌ (19) Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allahyaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye |
قُلْ سِيرُوا فِي الْأَرْضِ فَانظُرُوا كَيْفَ بَدَأَ الْخَلْقَ ۚ ثُمَّ اللَّهُ يُنشِئُ النَّشْأَةَ الْآخِرَةَ ۚ إِنَّ اللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (20) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allahakazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose |
يُعَذِّبُ مَن يَشَاءُ وَيَرْحَمُ مَن يَشَاءُ ۖ وَإِلَيْهِ تُقْلَبُونَ (21) Ahana uwo ashatse, akanagirira impuhwe uwo ashatse; kandi iwe ni ho muzagarurwa |
وَمَا أَنتُم بِمُعْجِزِينَ فِي الْأَرْضِ وَلَا فِي السَّمَاءِ ۖ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ اللَّهِ مِن وَلِيٍّ وَلَا نَصِيرٍ (22) Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah |
وَالَّذِينَ كَفَرُوا بِآيَاتِ اللَّهِ وَلِقَائِهِ أُولَٰئِكَ يَئِسُوا مِن رَّحْمَتِي وَأُولَٰئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ (23) Na babandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na we, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni nabo bazahanishwa ibihano bibabaza |
فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِ إِلَّا أَن قَالُوا اقْتُلُوهُ أَوْ حَرِّقُوهُ فَأَنجَاهُ اللَّهُ مِنَ النَّارِ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ (24) Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati "Mumwice cyangwa mumutwike!" Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera |
وَقَالَ إِنَّمَا اتَّخَذْتُم مِّن دُونِ اللَّهِ أَوْثَانًا مَّوَدَّةَ بَيْنِكُمْ فِي الْحَيَاةِ الدُّنْيَا ۖ ثُمَّ يَوْمَ الْقِيَامَةِ يَكْفُرُ بَعْضُكُم بِبَعْضٍ وَيَلْعَنُ بَعْضُكُم بَعْضًا وَمَأْوَاكُمُ النَّارُ وَمَا لَكُم مِّن نَّاصِرِينَ (25) Nuko (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwishyiriyeho ibigirwamana mumwanya wa Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira |
۞ فَآمَنَ لَهُ لُوطٌ ۘ وَقَالَ إِنِّي مُهَاجِرٌ إِلَىٰ رَبِّي ۖ إِنَّهُ هُوَ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (26) Nuko Lutwi (Loti) yemera (ubutumwa bwa Ibrahimu). Maze (Ibrahimu) aravuga ati "Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko we ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
وَوَهَبْنَا لَهُ إِسْحَاقَ وَيَعْقُوبَ وَجَعَلْنَا فِي ذُرِّيَّتِهِ النُّبُوَّةَ وَالْكِتَابَ وَآتَيْنَاهُ أَجْرَهُ فِي الدُّنْيَا ۖ وَإِنَّهُ فِي الْآخِرَةِ لَمِنَ الصَّالِحِينَ (27) Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane |
وَلُوطًا إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِ إِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ الْفَاحِشَةَ مَا سَبَقَكُم بِهَا مِنْ أَحَدٍ مِّنَ الْعَالَمِينَ (28) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, murakora ibikorwa by’urukozasonibitigeze bikorwa n’uwo ariwe wese mu biremwa |
أَئِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ الرِّجَالَ وَتَقْطَعُونَ السَّبِيلَ وَتَأْتُونَ فِي نَادِيكُمُ الْمُنكَرَ ۖ فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِ إِلَّا أَن قَالُوا ائْتِنَا بِعَذَابِ اللَّهِ إِن كُنتَ مِنَ الصَّادِقِينَ (29) Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri |
قَالَ رَبِّ انصُرْنِي عَلَى الْقَوْمِ الْمُفْسِدِينَ (30) (Lutwi) aravuga ati "Nyagasani! Ndinda abantu b’abangizi |
وَلَمَّا جَاءَتْ رُسُلُنَا إِبْرَاهِيمَ بِالْبُشْرَىٰ قَالُوا إِنَّا مُهْلِكُو أَهْلِ هَٰذِهِ الْقَرْيَةِ ۖ إِنَّ أَهْلَهَا كَانُوا ظَالِمِينَ (31) Maze ubwo intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti "Mu by’ukuri, tugiye kurimburaabatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi |
قَالَ إِنَّ فِيهَا لُوطًا ۚ قَالُوا نَحْنُ أَعْلَمُ بِمَن فِيهَا ۖ لَنُنَجِّيَنَّهُ وَأَهْلَهُ إِلَّا امْرَأَتَهُ كَانَتْ مِنَ الْغَابِرِينَ (32) (Ibrahimu) aravuga ati "Nonese (murawurimbura) kandi harimo Lutwi ?" Baravuga bati "Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uri bube mu basigara (mu bihano) |
وَلَمَّا أَن جَاءَتْ رُسُلُنَا لُوطًا سِيءَ بِهِمْ وَضَاقَ بِهِمْ ذَرْعًا وَقَالُوا لَا تَخَفْ وَلَا تَحْزَنْ ۖ إِنَّا مُنَجُّوكَ وَأَهْلَكَ إِلَّا امْرَأَتَكَ كَانَتْ مِنَ الْغَابِرِينَ (33) Nuko ubwo intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko nazo zakorerwa ibyamfurambi), maze ziravugaziti "Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano) |
إِنَّا مُنزِلُونَ عَلَىٰ أَهْلِ هَٰذِهِ الْقَرْيَةِ رِجْزًا مِّنَ السَّمَاءِ بِمَا كَانُوا يَفْسُقُونَ (34) Mu by’ukuri, turamanurira ku batuye uyu mudugudu igihano giturutse mu kirere kubera ubwononnyi bakora |
وَلَقَد تَّرَكْنَا مِنْهَا آيَةً بَيِّنَةً لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ (35) Kandi rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge |
وَإِلَىٰ مَدْيَنَ أَخَاهُمْ شُعَيْبًا فَقَالَ يَا قَوْمِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَارْجُوا الْيَوْمَ الْآخِرَ وَلَا تَعْثَوْا فِي الْأَرْضِ مُفْسِدِينَ (36) N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyana twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi |
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَتْهُمُ الرَّجْفَةُ فَأَصْبَحُوا فِي دَارِهِمْ جَاثِمِينَ (37) Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo |
وَعَادًا وَثَمُودَ وَقَد تَّبَيَّنَ لَكُم مِّن مَّسَاكِنِهِمْ ۖ وَزَيَّنَ لَهُمُ الشَّيْطَانُ أَعْمَالَهُمْ فَصَدَّهُمْ عَنِ السَّبِيلِ وَكَانُوا مُسْتَبْصِرِينَ (38) Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye k’ukuntu amazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge |
وَقَارُونَ وَفِرْعَوْنَ وَهَامَانَ ۖ وَلَقَدْ جَاءَهُم مُّوسَىٰ بِالْبَيِّنَاتِ فَاسْتَكْبَرُوا فِي الْأَرْضِ وَمَا كَانُوا سَابِقِينَ (39) (Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse |
فَكُلًّا أَخَذْنَا بِذَنبِهِ ۖ فَمِنْهُم مَّنْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِ حَاصِبًا وَمِنْهُم مَّنْ أَخَذَتْهُ الصَّيْحَةُ وَمِنْهُم مَّنْ خَسَفْنَا بِهِ الْأَرْضَ وَمِنْهُم مَّنْ أَغْرَقْنَا ۚ وَمَا كَانَ اللَّهُ لِيَظْلِمَهُمْ وَلَٰكِن كَانُوا أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ (40) Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twaroshye (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye |
مَثَلُ الَّذِينَ اتَّخَذُوا مِن دُونِ اللَّهِ أَوْلِيَاءَ كَمَثَلِ الْعَنكَبُوتِ اتَّخَذَتْ بَيْتًا ۖ وَإِنَّ أَوْهَنَ الْبُيُوتِ لَبَيْتُ الْعَنكَبُوتِ ۖ لَوْ كَانُوا يَعْلَمُونَ (41) Abishyiriraho izindi mana zitari Allah(biringiye ko hari icyo zabamarira) bagereranywa nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (kiringiye ko ikomeye ntacyagihungabanya); ariko mu by’ukuri, inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi |
إِنَّ اللَّهَ يَعْلَمُ مَا يَدْعُونَ مِن دُونِهِ مِن شَيْءٍ ۚ وَهُوَ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (42) Mu by’ukuri, Allah azi ibyo basaba bitari we. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Ushishoza |
وَتِلْكَ الْأَمْثَالُ نَضْرِبُهَا لِلنَّاسِ ۖ وَمَا يَعْقِلُهَا إِلَّا الْعَالِمُونَ (43) N’izo ni ngero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi |
خَلَقَ اللَّهُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ بِالْحَقِّ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَةً لِّلْمُؤْمِنِينَ (44) Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera |
اتْلُ مَا أُوحِيَ إِلَيْكَ مِنَ الْكِتَابِ وَأَقِمِ الصَّلَاةَ ۖ إِنَّ الصَّلَاةَ تَنْهَىٰ عَنِ الْفَحْشَاءِ وَالْمُنكَرِ ۗ وَلَذِكْرُ اللَّهِ أَكْبَرُ ۗ وَاللَّهُ يَعْلَمُ مَا تَصْنَعُونَ (45) Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho amasengesho; mu by’ukuri amasengesho abuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose kwibuka Allahbiruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora |
۞ وَلَا تُجَادِلُوا أَهْلَ الْكِتَابِ إِلَّا بِالَّتِي هِيَ أَحْسَنُ إِلَّا الَّذِينَ ظَلَمُوا مِنْهُمْ ۖ وَقُولُوا آمَنَّا بِالَّذِي أُنزِلَ إِلَيْنَا وَأُنزِلَ إِلَيْكُمْ وَإِلَٰهُنَا وَإِلَٰهُكُمْ وَاحِدٌ وَنَحْنُ لَهُ مُسْلِمُونَ (46) Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse inkozi z’ibibi muri bo (babarwanya). Munababwire muti "Twemeye ibyo twahishuriwe (Qur’an) n’ibyo mwahishuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi) |
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَا إِلَيْكَ الْكِتَابَ ۚ فَالَّذِينَ آتَيْنَاهُمُ الْكِتَابَ يُؤْمِنُونَ بِهِ ۖ وَمِنْ هَٰؤُلَاءِ مَن يُؤْمِنُ بِهِ ۚ وَمَا يَجْحَدُ بِآيَاتِنَا إِلَّا الْكَافِرُونَ (47) Uko ni ko twaguhishuriye igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Islamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi |
وَمَا كُنتَ تَتْلُو مِن قَبْلِهِ مِن كِتَابٍ وَلَا تَخُطُّهُ بِيَمِينِكَ ۖ إِذًا لَّارْتَابَ الْمُبْطِلُونَ (48) Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qu’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye) |
بَلْ هُوَ آيَاتٌ بَيِّنَاتٌ فِي صُدُورِ الَّذِينَ أُوتُوا الْعِلْمَ ۚ وَمَا يَجْحَدُ بِآيَاتِنَا إِلَّا الظَّالِمُونَ (49) Ahubwo yo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi |
وَقَالُوا لَوْلَا أُنزِلَ عَلَيْهِ آيَاتٌ مِّن رَّبِّهِ ۖ قُلْ إِنَّمَا الْآيَاتُ عِندَ اللَّهِ وَإِنَّمَا أَنَا نَذِيرٌ مُّبِينٌ (50) Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?" Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara |
أَوَلَمْ يَكْفِهِمْ أَنَّا أَنزَلْنَا عَلَيْكَ الْكِتَابَ يُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَرَحْمَةً وَذِكْرَىٰ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ (51) Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri, muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera |
قُلْ كَفَىٰ بِاللَّهِ بَيْنِي وَبَيْنَكُمْ شَهِيدًا ۖ يَعْلَمُ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۗ وَالَّذِينَ آمَنُوا بِالْبَاطِلِ وَكَفَرُوا بِاللَّهِ أُولَٰئِكَ هُمُ الْخَاسِرُونَ (52) Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho babandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo |
وَيَسْتَعْجِلُونَكَ بِالْعَذَابِ ۚ وَلَوْلَا أَجَلٌ مُّسَمًّى لَّجَاءَهُمُ الْعَذَابُ وَلَيَأْتِيَنَّهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ (53) Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi |
يَسْتَعْجِلُونَكَ بِالْعَذَابِ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةٌ بِالْكَافِرِينَ (54) Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi |
يَوْمَ يَغْشَاهُمُ الْعَذَابُ مِن فَوْقِهِمْ وَمِن تَحْتِ أَرْجُلِهِمْ وَيَقُولُ ذُوقُوا مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (55) (Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati "Nimusogongere (ingaruka z’) ibyo mwajyaga mukora |
يَا عِبَادِيَ الَّذِينَ آمَنُوا إِنَّ أَرْضِي وَاسِعَةٌ فَإِيَّايَ فَاعْبُدُونِ (56) Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa gusenga Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri, isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari njye musenga njyenyine |
كُلُّ نَفْسٍ ذَائِقَةُ الْمَوْتِ ۖ ثُمَّ إِلَيْنَا تُرْجَعُونَ (57) Buri roho izasogongera urupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَنُبَوِّئَنَّهُم مِّنَ الْجَنَّةِ غُرَفًا تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ خَالِدِينَ فِيهَا ۚ نِعْمَ أَجْرُ الْعَامِلِينَ (58) Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza) |
الَّذِينَ صَبَرُوا وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ (59) Babandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo |
وَكَأَيِّن مِّن دَابَّةٍ لَّا تَحْمِلُ رِزْقَهَا اللَّهُ يَرْزُقُهَا وَإِيَّاكُمْ ۚ وَهُوَ السَّمِيعُ الْعَلِيمُ (60) Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari we ubiha amafunguro ndetse na mwe akayabaha? Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ وَسَخَّرَ الشَّمْسَ وَالْقَمَرَ لَيَقُولُنَّ اللَّهُ ۖ فَأَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ (61) N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Nonese ni gute bareka ukuri bagakurikira ikinyoma |
اللَّهُ يَبْسُطُ الرِّزْقَ لِمَن يَشَاءُ مِنْ عِبَادِهِ وَيَقْدِرُ لَهُ ۚ إِنَّ اللَّهَ بِكُلِّ شَيْءٍ عَلِيمٌ (62) Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya k’uwo ashaka. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose |
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّن نَّزَّلَ مِنَ السَّمَاءِ مَاءً فَأَحْيَا بِهِ الْأَرْضَ مِن بَعْدِ مَوْتِهَا لَيَقُولُنَّ اللَّهُ ۚ قُلِ الْحَمْدُ لِلَّهِ ۚ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْقِلُونَ (63) N’iyo ubabajije uti "Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira |
وَمَا هَٰذِهِ الْحَيَاةُ الدُّنْيَا إِلَّا لَهْوٌ وَلَعِبٌ ۚ وَإِنَّ الدَّارَ الْآخِرَةَ لَهِيَ الْحَيَوَانُ ۚ لَوْ كَانُوا يَعْلَمُونَ (64) Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri, inzu yo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi |
فَإِذَا رَكِبُوا فِي الْفُلْكِ دَعَوُا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ فَلَمَّا نَجَّاهُمْ إِلَى الْبَرِّ إِذَا هُمْ يُشْرِكُونَ (65) N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya |
لِيَكْفُرُوا بِمَا آتَيْنَاهُمْ وَلِيَتَمَتَّعُوا ۖ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ (66) Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Vuba aha bazamenya (ingaruka z’ibyo bakoze) |
أَوَلَمْ يَرَوْا أَنَّا جَعَلْنَا حَرَمًا آمِنًا وَيُتَخَطَّفُ النَّاسُ مِنْ حَوْلِهِمْ ۚ أَفَبِالْبَاطِلِ يُؤْمِنُونَ وَبِنِعْمَةِ اللَّهِ يَكْفُرُونَ (67) Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zabo abantu bashimutwa? Nonese bemera ibitari ukuri bagahakana inema za Allah |
وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ افْتَرَىٰ عَلَى اللَّهِ كَذِبًا أَوْ كَذَّبَ بِالْحَقِّ لَمَّا جَاءَهُ ۚ أَلَيْسَ فِي جَهَنَّمَ مَثْوًى لِّلْكَافِرِينَ (68) Ni nde nkozi y’ibibikurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa awahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro cy’abahakanyi |
وَالَّذِينَ جَاهَدُوا فِينَا لَنَهْدِيَنَّهُمْ سُبُلَنَا ۚ وَإِنَّ اللَّهَ لَمَعَ الْمُحْسِنِينَ (69) Kandi babandi baharanira inzira yacu kubera twe (Allah), rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abakora ibyiza |