يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ لِمَ تُحَرِّمُ مَا أَحَلَّ اللَّهُ لَكَ ۖ تَبْتَغِي مَرْضَاتَ أَزْوَاجِكَ ۚ وَاللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (1) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi |
قَدْ فَرَضَ اللَّهُ لَكُمْ تَحِلَّةَ أَيْمَانِكُمْ ۚ وَاللَّهُ مَوْلَاكُمْ ۖ وَهُوَ الْعَلِيمُ الْحَكِيمُ (2) Rwose (yemwe abemeramana) Allah yabategetse uburyo muzirura indahiro zanyu (mutanga icyiru) 138. Kandi Allah ni Umurinzi wanyu akaba n’Umumenyi uhebuje, Ushishoza |
وَإِذْ أَسَرَّ النَّبِيُّ إِلَىٰ بَعْضِ أَزْوَاجِهِ حَدِيثًا فَلَمَّا نَبَّأَتْ بِهِ وَأَظْهَرَهُ اللَّهُ عَلَيْهِ عَرَّفَ بَعْضَهُ وَأَعْرَضَ عَن بَعْضٍ ۖ فَلَمَّا نَبَّأَهَا بِهِ قَالَتْ مَنْ أَنبَأَكَ هَٰذَا ۖ قَالَ نَبَّأَنِيَ الْعَلِيمُ الْخَبِيرُ (3) (Zirikana) ubwo Umuhanuzi (Muhamadi) yabitsaga ibanga umwe mu bagore be (Hafsa), maze ubwo yarimenaga (aribwira mukeba we Ayisha), (Allah abihishurira Umuhanuzi) maze (Umuhanuzi) amenyesha (Hafsa) bimwe muri byo, ibindi arabireka. Nuko ubwo yabimubwiraga, (Hafsa) aravuga ati "Ni nde wakubwiye ibi? (Intumwa) iravuga iti "Nabibwiwe n’Umumenyi uhebuje, Uzi neza buri kintu |
إِن تَتُوبَا إِلَى اللَّهِ فَقَدْ صَغَتْ قُلُوبُكُمَا ۖ وَإِن تَظَاهَرَا عَلَيْهِ فَإِنَّ اللَّهَ هُوَ مَوْلَاهُ وَجِبْرِيلُ وَصَالِحُ الْمُؤْمِنِينَ ۖ وَالْمَلَائِكَةُ بَعْدَ ذَٰلِكَ ظَهِيرٌ (4) Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni we Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza ndetse n’abamalayika (bazamutabara) |
عَسَىٰ رَبُّهُ إِن طَلَّقَكُنَّ أَن يُبْدِلَهُ أَزْوَاجًا خَيْرًا مِّنكُنَّ مُسْلِمَاتٍ مُّؤْمِنَاتٍ قَانِتَاتٍ تَائِبَاتٍ عَابِدَاتٍ سَائِحَاتٍ ثَيِّبَاتٍ وَأَبْكَارًا (5) (Umuhanuzi) aramutse abahaye ubutane, hari ubwo Nyagasani we yamuguranira akamuha abagore beza babaruta: b’abayisilamukazi, abemeramanakazi, bibombarika (kuri Allah), bicuza, bagaragira Allah, basiba (Swawumu), baba barashatse cyangwa bakiri amasugi |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا قُوا أَنفُسَكُمْ وَأَهْلِيكُمْ نَارًا وَقُودُهَا النَّاسُ وَالْحِجَارَةُ عَلَيْهَا مَلَائِكَةٌ غِلَاظٌ شِدَادٌ لَّا يَعْصُونَ اللَّهَ مَا أَمَرَهُمْ وَيَفْعَلُونَ مَا يُؤْمَرُونَ (6) Yemwe abemeye! Nimwirinde (murinde) n’imiryango yanyu umuriro, kuko ibicanwa byawo bizaba abantu n’amabuye; (kandi) urinzwe n’abamalayika b’inkazi, b’abanyembaraga, ntibajya bigomeka na rimwe ku byo Allah abategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ كَفَرُوا لَا تَعْتَذِرُوا الْيَوْمَ ۖ إِنَّمَا تُجْزَوْنَ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (7) (Abahakanyi bazabwirwa bati) "Yemwe abahakanye! Uyu munsi nta rwitwazo (muri bugire)! Mu by’ukuri, murahanirwa ibyo mwajyaga mukora |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا تُوبُوا إِلَى اللَّهِ تَوْبَةً نَّصُوحًا عَسَىٰ رَبُّكُمْ أَن يُكَفِّرَ عَنكُمْ سَيِّئَاتِكُمْ وَيُدْخِلَكُمْ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ يَوْمَ لَا يُخْزِي اللَّهُ النَّبِيَّ وَالَّذِينَ آمَنُوا مَعَهُ ۖ نُورُهُمْ يَسْعَىٰ بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَبِأَيْمَانِهِمْ يَقُولُونَ رَبَّنَا أَتْمِمْ لَنَا نُورَنَا وَاغْفِرْ لَنَا ۖ إِنَّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (8) Yemwe abemeye! Nimwicuze kwa Allah ukwicuza nyako, kugira ngo Nyagasani wanyu abababarire ibyaha byanyu, azanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Umunsi Allah atazakoza isoni Umuhanuzi (Muhamadi) n’abemeye hamwe na we. Urumuri rwabo ruzaba rukataje imbere n’iburyo bwabo, bavuga bati "Nyagasani wacu! Twuzurize urumuri, unatubabarire ibyaha. Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose |
يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ جَاهِدِ الْكُفَّارَ وَالْمُنَافِقِينَ وَاغْلُظْ عَلَيْهِمْ ۚ وَمَأْوَاهُمْ جَهَنَّمُ ۖ وَبِئْسَ الْمَصِيرُ (9) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n’indyarya unabakarire. Kandi ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; ndetse ni ryo herezo ribi |
ضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا لِّلَّذِينَ كَفَرُوا امْرَأَتَ نُوحٍ وَامْرَأَتَ لُوطٍ ۖ كَانَتَا تَحْتَ عَبْدَيْنِ مِنْ عِبَادِنَا صَالِحَيْنِ فَخَانَتَاهُمَا فَلَمْ يُغْنِيَا عَنْهُمَا مِنَ اللَّهِ شَيْئًا وَقِيلَ ادْخُلَا النَّارَ مَعَ الدَّاخِلِينَ (10) Allah yatanze urugero ku bahakanye: (ari bo) umugore w’Intumwa Nuhu n’umugore w’Intumwa Lutwi. (Abo bombi) bari abagore b’abagaragu bacu babiri b’intungane, ariko (abo bagore) baje kubahemukira (bahakana ubutumwa bwabo, nuko abagabo babo) ntibagira icyo babamarira kwa Allah (ngo babasabire kudahanwa), maze (abo bagore) barabwirwa bati "Nimwinjire mu muriro hamwe n’abawinjiramo |
وَضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا لِّلَّذِينَ آمَنُوا امْرَأَتَ فِرْعَوْنَ إِذْ قَالَتْ رَبِّ ابْنِ لِي عِندَكَ بَيْتًا فِي الْجَنَّةِ وَنَجِّنِي مِن فِرْعَوْنَ وَعَمَلِهِ وَنَجِّنِي مِنَ الْقَوْمِ الظَّالِمِينَ (11) Allah yanatanze urugero ku bemeye: (ari bo) umugore wa Farawo, ubwo yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyubakira inzu iwawe mu Ijuru unandinde Farawo n’ibikorwa bye, kandi undinde abantu b’inkozi z’ibibi |
وَمَرْيَمَ ابْنَتَ عِمْرَانَ الَّتِي أَحْصَنَتْ فَرْجَهَا فَنَفَخْنَا فِيهِ مِن رُّوحِنَا وَصَدَّقَتْ بِكَلِمَاتِ رَبِّهَا وَكُتُبِهِ وَكَانَتْ مِنَ الْقَانِتِينَ (12) Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah) |