يس (1) Yaa-siin |
وَالْقُرْآنِ الْحَكِيمِ (2) Ndahiriye kuri iyi Qur’an yuje ubushishozi |
إِنَّكَ لَمِنَ الْمُرْسَلِينَ (3) Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah) |
عَلَىٰ صِرَاطٍ مُّسْتَقِيمٍ (4) (Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu) |
تَنزِيلَ الْعَزِيزِ الرَّحِيمِ (5) (Iyi Qur’an) yahishuwe na (Allah), Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi |
لِتُنذِرَ قَوْمًا مَّا أُنذِرَ آبَاؤُهُمْ فَهُمْ غَافِلُونَ (6) Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba bararindagiye |
لَقَدْ حَقَّ الْقَوْلُ عَلَىٰ أَكْثَرِهِمْ فَهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ (7) Rwose ijambo (ry’ibihano) ryasohoreye kuri benshi muri bo, ariko ntibemera |
إِنَّا جَعَلْنَا فِي أَعْنَاقِهِمْ أَغْلَالًا فَهِيَ إِلَى الْأَذْقَانِ فَهُم مُّقْمَحُونَ (8) Mu by’ukuri, twashyize iminyururu mu majosi yabo igeze ku twananwa, ari nayo mpamvu bazaba bararamye |
وَجَعَلْنَا مِن بَيْنِ أَيْدِيهِمْ سَدًّا وَمِنْ خَلْفِهِمْ سَدًّا فَأَغْشَيْنَاهُمْ فَهُمْ لَا يُبْصِرُونَ (9) Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona |
وَسَوَاءٌ عَلَيْهِمْ أَأَنذَرْتَهُمْ أَمْ لَمْ تُنذِرْهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ (10) Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera |
إِنَّمَا تُنذِرُ مَنِ اتَّبَعَ الذِّكْرَ وَخَشِيَ الرَّحْمَٰنَ بِالْغَيْبِ ۖ فَبَشِّرْهُ بِمَغْفِرَةٍ وَأَجْرٍ كَرِيمٍ (11) Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru) |
إِنَّا نَحْنُ نُحْيِي الْمَوْتَىٰ وَنَكْتُبُ مَا قَدَّمُوا وَآثَارَهُمْ ۚ وَكُلَّ شَيْءٍ أَحْصَيْنَاهُ فِي إِمَامٍ مُّبِينٍ (12) Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse |
وَاضْرِبْ لَهُم مَّثَلًا أَصْحَابَ الْقَرْيَةِ إِذْ جَاءَهَا الْمُرْسَلُونَ (13) Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya) ubwo intumwa zabageragaho |
إِذْ أَرْسَلْنَا إِلَيْهِمُ اثْنَيْنِ فَكَذَّبُوهُمَا فَعَزَّزْنَا بِثَالِثٍ فَقَالُوا إِنَّا إِلَيْكُم مُّرْسَلُونَ (14) Ubwo twabohererezaga intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twoherejwe kuri mwe |
قَالُوا مَا أَنتُمْ إِلَّا بَشَرٌ مِّثْلُنَا وَمَا أَنزَلَ الرَّحْمَٰنُ مِن شَيْءٍ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا تَكْذِبُونَ (15) (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma |
قَالُوا رَبُّنَا يَعْلَمُ إِنَّا إِلَيْكُمْ لَمُرْسَلُونَ (16) (Intumwa) ziravuga ziti "Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho |
وَمَا عَلَيْنَا إِلَّا الْبَلَاغُ الْمُبِينُ (17) Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse |
قَالُوا إِنَّا تَطَيَّرْنَا بِكُمْ ۖ لَئِن لَّمْ تَنتَهُوا لَنَرْجُمَنَّكُمْ وَلَيَمَسَّنَّكُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٌ (18) (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mu by’ukuri, mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose tuzabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho |
قَالُوا طَائِرُكُم مَّعَكُمْ ۚ أَئِن ذُكِّرْتُم ۚ بَلْ أَنتُمْ قَوْمٌ مُّسْرِفُونَ (19) (Intumwa) ziravuga ziti "Ni mwe mwishingiriye ! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha) |
وَجَاءَ مِنْ أَقْصَى الْمَدِينَةِ رَجُلٌ يَسْعَىٰ قَالَ يَا قَوْمِ اتَّبِعُوا الْمُرْسَلِينَ (20) Nuko haza umuntu (Habibu An- Najar) yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Bantu banjye! Nimukurikire intumwa |
اتَّبِعُوا مَن لَّا يَسْأَلُكُمْ أَجْرًا وَهُم مُّهْتَدُونَ (21) Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse |
وَمَا لِيَ لَا أَعْبُدُ الَّذِي فَطَرَنِي وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ (22) Kuki ntasenga uwandemye kandi iwe ari naho muzasubizwa |
أَأَتَّخِذُ مِن دُونِهِ آلِهَةً إِن يُرِدْنِ الرَّحْمَٰنُ بِضُرٍّ لَّا تُغْنِ عَنِّي شَفَاعَتُهُمْ شَيْئًا وَلَا يُنقِذُونِ (23) Ese nakihitiramo izindi mana zitari we (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashatse ko ikibi kimbaho, ntacyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora |
إِنِّي إِذًا لَّفِي ضَلَالٍ مُّبِينٍ (24) Mu by’ukuri, ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara |
إِنِّي آمَنتُ بِرَبِّكُمْ فَاسْمَعُونِ (25) Mu by’ukuri, nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve |
قِيلَ ادْخُلِ الْجَنَّةَ ۖ قَالَ يَا لَيْتَ قَوْمِي يَعْلَمُونَ (26) (Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati "Injira mu Ijuru". Aravuga ati "Iyaba abantu banjye bamenyaga |
بِمَا غَفَرَ لِي رَبِّي وَجَعَلَنِي مِنَ الْمُكْرَمِينَ (27) Uburyo Nyagasani wanjye yambabariye akananshyira mu bubahitse |
۞ وَمَا أَنزَلْنَا عَلَىٰ قَوْمِهِ مِن بَعْدِهِ مِن جُندٍ مِّنَ السَّمَاءِ وَمَا كُنَّا مُنزِلِينَ (28) Kandi nyuma ye (Habib an Najar) ntitwigeze twohereza ingabo ziturutse mu kirere (zo kurimbura) abantu be, ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza |
إِن كَانَتْ إِلَّا صَيْحَةً وَاحِدَةً فَإِذَا هُمْ خَامِدُونَ (29) Ukurimburwa kwabo kwabaye (gukubitwa n’) urusaku rumwe; nuko barazima (barapfa) |
يَا حَسْرَةً عَلَى الْعِبَادِ ۚ مَا يَأْتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُوا بِهِ يَسْتَهْزِئُونَ (30) Mbega akababaro ku bantu! Nta ntumwa yabageragaho ngo babure kuyisuzugura |
أَلَمْ يَرَوْا كَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّنَ الْقُرُونِ أَنَّهُمْ إِلَيْهِمْ لَا يَرْجِعُونَ (31) Ese ntibabona ibisekuru twarimbuye mbere yabo uko bingana? (Ntibabona ko) mu by’ukuri, batagaruka (ngo bongere kubana nabo) |
وَإِن كُلٌّ لَّمَّا جَمِيعٌ لَّدَيْنَا مُحْضَرُونَ (32) Kandi rwose, bose bazazanwa imbere yacu |
وَآيَةٌ لَّهُمُ الْأَرْضُ الْمَيْتَةُ أَحْيَيْنَاهَا وَأَخْرَجْنَا مِنْهَا حَبًّا فَمِنْهُ يَأْكُلُونَ (33) Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura |
وَجَعَلْنَا فِيهَا جَنَّاتٍ مِّن نَّخِيلٍ وَأَعْنَابٍ وَفَجَّرْنَا فِيهَا مِنَ الْعُيُونِ (34) Ndetse twanabushyizeho imirima y’imitende ndetse n’imizabibu, tunashyiramo n’imigezi |
لِيَأْكُلُوا مِن ثَمَرِهِ وَمَا عَمِلَتْهُ أَيْدِيهِمْ ۖ أَفَلَا يَشْكُرُونَ (35) Kugira ngo bafungure mu musaruro wayo ndetse no mu byo amaboko yabo atakoze. Ese ntibashobora gushimira |
سُبْحَانَ الَّذِي خَلَقَ الْأَزْوَاجَ كُلَّهَا مِمَّا تُنبِتُ الْأَرْضُ وَمِنْ أَنفُسِهِمْ وَمِمَّا لَا يَعْلَمُونَ (36) Ubutagatifu ni ubw’Uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore) mu bintu byose bimera mu butaka, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi |
وَآيَةٌ لَّهُمُ اللَّيْلُ نَسْلَخُ مِنْهُ النَّهَارَ فَإِذَا هُم مُّظْلِمُونَ (37) Kandi ikimenyetso kuri bo ni ijoro. Turikuraho (umucyo w’) amanywa maze bakaba mu mwijima |
وَالشَّمْسُ تَجْرِي لِمُسْتَقَرٍّ لَّهَا ۚ ذَٰلِكَ تَقْدِيرُ الْعَزِيزِ الْعَلِيمِ (38) Kandi izuba rigendera mu mwanya waryo (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje |
وَالْقَمَرَ قَدَّرْنَاهُ مَنَازِلَ حَتَّىٰ عَادَ كَالْعُرْجُونِ الْقَدِيمِ (39) Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje |
لَا الشَّمْسُ يَنبَغِي لَهَا أَن تُدْرِكَ الْقَمَرَ وَلَا اللَّيْلُ سَابِقُ النَّهَارِ ۚ وَكُلٌّ فِي فَلَكٍ يَسْبَحُونَ (40) Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo |
وَآيَةٌ لَّهُمْ أَنَّا حَمَلْنَا ذُرِّيَّتَهُمْ فِي الْفُلْكِ الْمَشْحُونِ (41) N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye |
وَخَلَقْنَا لَهُم مِّن مِّثْلِهِ مَا يَرْكَبُونَ (42) Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho |
وَإِن نَّشَأْ نُغْرِقْهُمْ فَلَا صَرِيخَ لَهُمْ وَلَا هُمْ يُنقَذُونَ (43) Kandi tubishatse twabaroha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe |
إِلَّا رَحْمَةً مِّنَّا وَمَتَاعًا إِلَىٰ حِينٍ (44) Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito |
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ اتَّقُوا مَا بَيْنَ أَيْدِيكُمْ وَمَا خَلْفَكُمْ لَعَلَّكُمْ تُرْحَمُونَ (45) N’iyo babwiwe bati "Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva) |
وَمَا تَأْتِيهِم مِّنْ آيَةٍ مِّنْ آيَاتِ رَبِّهِمْ إِلَّا كَانُوا عَنْهَا مُعْرِضِينَ (46) Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo |
وَإِذَا قِيلَ لَهُمْ أَنفِقُوا مِمَّا رَزَقَكُمُ اللَّهُ قَالَ الَّذِينَ كَفَرُوا لِلَّذِينَ آمَنُوا أَنُطْعِمُ مَن لَّوْ يَشَاءُ اللَّهُ أَطْعَمَهُ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا فِي ضَلَالٍ مُّبِينٍ (47) N’iyo babwiwe bati "Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanye babwira abemera bati "Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara |
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا الْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَادِقِينَ (48) Baranavuga bati "Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri |
مَا يَنظُرُونَ إِلَّا صَيْحَةً وَاحِدَةً تَأْخُذُهُمْ وَهُمْ يَخِصِّمُونَ (49) Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka |
فَلَا يَسْتَطِيعُونَ تَوْصِيَةً وَلَا إِلَىٰ أَهْلِهِمْ يَرْجِعُونَ (50) Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo |
وَنُفِخَ فِي الصُّورِ فَإِذَا هُم مِّنَ الْأَجْدَاثِ إِلَىٰ رَبِّهِمْ يَنسِلُونَ (51) Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta |
قَالُوا يَا وَيْلَنَا مَن بَعَثَنَا مِن مَّرْقَدِنَا ۜ ۗ هَٰذَا مَا وَعَدَ الرَّحْمَٰنُ وَصَدَقَ الْمُرْسَلُونَ (52) Bavuga bati "Mbega ishyano tubonye! Ni nde udukanguye akadukura mu buryamo bwacu?" (Bazabwirwa bati) "Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri |
إِن كَانَتْ إِلَّا صَيْحَةً وَاحِدَةً فَإِذَا هُمْ جَمِيعٌ لَّدَيْنَا مُحْضَرُونَ (53) (Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu |
فَالْيَوْمَ لَا تُظْلَمُ نَفْسٌ شَيْئًا وَلَا تُجْزَوْنَ إِلَّا مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (54) (Babwirwe bati) "Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga |
إِنَّ أَصْحَابَ الْجَنَّةِ الْيَوْمَ فِي شُغُلٍ فَاكِهُونَ (55) Mu by’ukuri, abazinjira mu ijuru kuri uwo munsi bazaba bahugijwe n’umunezero |
هُمْ وَأَزْوَاجُهُمْ فِي ظِلَالٍ عَلَى الْأَرَائِكِ مُتَّكِئُونَ (56) Bo n’abagore babo bazaba bari mu gicucu, bicaye begamye mu ntebe nziza |
لَهُمْ فِيهَا فَاكِهَةٌ وَلَهُم مَّا يَدَّعُونَ (57) Bazarihererwamo imbuto (z’ubwoko bwose) ndetse banabonemo ibyo bifuza byose |
سَلَامٌ قَوْلًا مِّن رَّبٍّ رَّحِيمٍ (58) (Bazabwirwa bati) "Salamu" (mugire amahoro)! Ijambo riturutse kwa Nyagasani, Nyirimbabazi |
وَامْتَازُوا الْيَوْمَ أَيُّهَا الْمُجْرِمُونَ (59) Inkozi z’ibibi (zizabwirwa ziti) "Uyu munsi nimwitandukanye (n’abemeramana) |
۞ أَلَمْ أَعْهَدْ إِلَيْكُمْ يَا بَنِي آدَمَ أَن لَّا تَعْبُدُوا الشَّيْطَانَ ۖ إِنَّهُ لَكُمْ عَدُوٌّ مُّبِينٌ (60) Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba gusenga Shitani kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara |
وَأَنِ اعْبُدُونِي ۚ هَٰذَا صِرَاطٌ مُّسْتَقِيمٌ (61) Kandi ko mugomba gusenga njye (njyenyine). Iyo ni yo nzira igororotse |
وَلَقَدْ أَضَلَّ مِنكُمْ جِبِلًّا كَثِيرًا ۖ أَفَلَمْ تَكُونُوا تَعْقِلُونَ (62) Rwose (Shitani) yayobeje abenshi muri mwe. Ese nta bwenge mwagiraga |
هَٰذِهِ جَهَنَّمُ الَّتِي كُنتُمْ تُوعَدُونَ (63) Uyu ni wo muriro wa Jahanamu mwajyaga musezeranywa |
اصْلَوْهَا الْيَوْمَ بِمَا كُنتُمْ تَكْفُرُونَ (64) Nimuwinjiremo uyu munsi kubera ibyo mwahakanaga |
الْيَوْمَ نَخْتِمُ عَلَىٰ أَفْوَاهِهِمْ وَتُكَلِّمُنَا أَيْدِيهِمْ وَتَشْهَدُ أَرْجُلُهُم بِمَا كَانُوا يَكْسِبُونَ (65) Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga |
وَلَوْ نَشَاءُ لَطَمَسْنَا عَلَىٰ أَعْيُنِهِمْ فَاسْتَبَقُوا الصِّرَاطَ فَأَنَّىٰ يُبْصِرُونَ (66) Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubagira impumyi maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate |
وَلَوْ نَشَاءُ لَمَسَخْنَاهُمْ عَلَىٰ مَكَانَتِهِمْ فَمَا اسْتَطَاعُوا مُضِيًّا وَلَا يَرْجِعُونَ (67) N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke |
وَمَن نُّعَمِّرْهُ نُنَكِّسْهُ فِي الْخَلْقِ ۖ أَفَلَا يَعْقِلُونَ (68) Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira |
وَمَا عَلَّمْنَاهُ الشِّعْرَ وَمَا يَنبَغِي لَهُ ۚ إِنْ هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ وَقُرْآنٌ مُّبِينٌ (69) Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse |
لِّيُنذِرَ مَن كَانَ حَيًّا وَيَحِقَّ الْقَوْلُ عَلَى الْكَافِرِينَ (70) Kugira ngo iburire abafite imitima mizima, kandi ijambo (ryo guhanwa) ribe impamo ku bahakanyi |
أَوَلَمْ يَرَوْا أَنَّا خَلَقْنَا لَهُم مِّمَّا عَمِلَتْ أَيْدِينَا أَنْعَامًا فَهُمْ لَهَا مَالِكُونَ (71) Ese (abahakanyi) ntibabona ko twabaremeye amatungo, bakaba bayatunze |
وَذَلَّلْنَاهَا لَهُمْ فَمِنْهَا رَكُوبُهُمْ وَمِنْهَا يَأْكُلُونَ (72) Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya |
وَلَهُمْ فِيهَا مَنَافِعُ وَمَشَارِبُ ۖ أَفَلَا يَشْكُرُونَ (73) Banayakuramo (izindi) nyungu ndetse n’ibyo kunywa (bitandukanye). Ese ntibashimira |
وَاتَّخَذُوا مِن دُونِ اللَّهِ آلِهَةً لَّعَلَّهُمْ يُنصَرُونَ (74) Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (nazo) |
لَا يَسْتَطِيعُونَ نَصْرَهُمْ وَهُمْ لَهُمْ جُندٌ مُّحْضَرُونَ (75) Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya |
فَلَا يَحْزُنكَ قَوْلُهُمْ ۘ إِنَّا نَعْلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعْلِنُونَ (76) (Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’amagambo yabo. Mu by’ukuri, twe tuzi ibyo bakora mu ibanga no ku mugaragaro |
أَوَلَمْ يَرَ الْإِنسَانُ أَنَّا خَلَقْنَاهُ مِن نُّطْفَةٍ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٌ مُّبِينٌ (77) Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara |
وَضَرَبَ لَنَا مَثَلًا وَنَسِيَ خَلْقَهُ ۖ قَالَ مَن يُحْيِي الْعِظَامَ وَهِيَ رَمِيمٌ (78) Yaduhaye urugero109 yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati "Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira |
قُلْ يُحْيِيهَا الَّذِي أَنشَأَهَا أَوَّلَ مَرَّةٍ ۖ وَهُوَ بِكُلِّ خَلْقٍ عَلِيمٌ (79) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Azazurwa n’uwayaremye bwa mbere, kandi ni we mumenyi uhebuje wa buri kiremwa |
الَّذِي جَعَلَ لَكُم مِّنَ الشَّجَرِ الْأَخْضَرِ نَارًا فَإِذَا أَنتُم مِّنْهُ تُوقِدُونَ (80) We wabashoboje gukura umuriro mu giti kibisi, hanyuma mukawucana |
أَوَلَيْسَ الَّذِي خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ بِقَادِرٍ عَلَىٰ أَن يَخْلُقَ مِثْلَهُم ۚ بَلَىٰ وَهُوَ الْخَلَّاقُ الْعَلِيمُ (81) Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nkabo? Nibyo koko! Kandi ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje |
إِنَّمَا أَمْرُهُ إِذَا أَرَادَ شَيْئًا أَن يَقُولَ لَهُ كُن فَيَكُونُ (82) Mu by’ukuri, itegeko rye -iyo ashatse ko ikintu kiba- arakibwira ngo "Ba!" nuko kikaba |
فَسُبْحَانَ الَّذِي بِيَدِهِ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيْءٍ وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ (83) Bityo, ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa |