وَالْفَجْرِ (1) Ndahiriye ku museke |
وَلَيَالٍ عَشْرٍ (2) No ku majoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja) |
وَالشَّفْعِ وَالْوَتْرِ (3) No ku kitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah) |
وَاللَّيْلِ إِذَا يَسْرِ (4) No ku ijoro igihe rigiye gucya |
هَلْ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٌ لِّذِي حِجْرٍ (5) Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi) |
أَلَمْ تَرَ كَيْفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ (6) Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize aba Adi |
إِرَمَ ذَاتِ الْعِمَادِ (7) Bo mu bwoko bwa Irama (bari barebare cyane) bareshya nk’inkingi z’inyubako ndende |
الَّتِي لَمْ يُخْلَقْ مِثْلُهَا فِي الْبِلَادِ (8) Bo (abo ba Iram) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi |
وَثَمُودَ الَّذِينَ جَابُوا الصَّخْرَ بِالْوَادِ (9) N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako) |
وَفِرْعَوْنَ ذِي الْأَوْتَادِ (10) Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo) |
الَّذِينَ طَغَوْا فِي الْبِلَادِ (11) Babandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi |
فَأَكْثَرُوا فِيهَا الْفَسَادَ (12) Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije |
فَصَبَّ عَلَيْهِمْ رَبُّكَ سَوْطَ عَذَابٍ (13) Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza |
إِنَّ رَبَّكَ لَبِالْمِرْصَادِ (14) Mu by’ukuri, Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi) |
فَأَمَّا الْإِنسَانُ إِذَا مَا ابْتَلَاهُ رَبُّهُ فَأَكْرَمَهُ وَنَعَّمَهُ فَيَقُولُ رَبِّي أَكْرَمَنِ (15) Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhu- ndagazaho ingabire, aravuga ati "Nyagasani wanjye yanyubahishije |
وَأَمَّا إِذَا مَا ابْتَلَاهُ فَقَدَرَ عَلَيْهِ رِزْقَهُ فَيَقُولُ رَبِّي أَهَانَنِ (16) Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati "Nyagasani wanjye yaransuzuguje |
كَلَّا ۖ بَل لَّا تُكْرِمُونَ الْيَتِيمَ (17) Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi |
وَلَا تَحَاضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ الْمِسْكِينِ (18) Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene |
وَتَأْكُلُونَ التُّرَاثَ أَكْلًا لَّمًّا (19) Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara |
وَتُحِبُّونَ الْمَالَ حُبًّا جَمًّا (20) Ndetse mugakunda imitungo bikabije |
كَلَّا إِذَا دُكَّتِ الْأَرْضُ دَكًّا دَكًّا (21) Oya! Ubwo isi izasandazwa (igacikamo ibice) |
وَجَاءَ رَبُّكَ وَالْمَلَكُ صَفًّا صَفًّا (22) Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo |
وَجِيءَ يَوْمَئِذٍ بِجَهَنَّمَ ۚ يَوْمَئِذٍ يَتَذَكَّرُ الْإِنسَانُ وَأَنَّىٰ لَهُ الذِّكْرَىٰ (23) Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki |
يَقُولُ يَا لَيْتَنِي قَدَّمْتُ لِحَيَاتِي (24) Azicuza avuga ati "Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza) |
فَيَوْمَئِذٍ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُ أَحَدٌ (25) Bityo, kuri uwo munsi (Allah) azahanisha ibihano bitashoborwa n’undi uwo ari we wese |
وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُ أَحَدٌ (26) Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese |
يَا أَيَّتُهَا النَّفْسُ الْمُطْمَئِنَّةُ (27) (Umwemeramana azabwirwa ati) "Yewe roho ituje |
ارْجِعِي إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةً مَّرْضِيَّةً (28) Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na we akwishimiye |
فَادْخُلِي فِي عِبَادِي (29) Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane) |
وَادْخُلِي جَنَّتِي (30) Uninjire mu Ijuru ryanjye |