إِذَا الشَّمْسُ كُوِّرَتْ (1) Igihe izuba rizazingazingwa (urumuri rwaryo rukazimira) |
وَإِذَا النُّجُومُ انكَدَرَتْ (2) N’igihe inyenyeri zizazima |
وَإِذَا الْجِبَالُ سُيِّرَتْ (3) N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo |
وَإِذَا الْعِشَارُ عُطِّلَتْ (4) N’igihe ingamiya z’imbyeyi zizarekwa (ntizitabweho) |
وَإِذَا الْوُحُوشُ حُشِرَتْ (5) N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe |
وَإِذَا الْبِحَارُ سُجِّرَتْ (6) N’igihe inyanja zizaka umuriro |
وَإِذَا النُّفُوسُ زُوِّجَتْ (7) N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo) |
وَإِذَا الْمَوْءُودَةُ سُئِلَتْ (8) N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa |
بِأَيِّ ذَنبٍ قُتِلَتْ (9) Icyaha yakoze cyatumye yicwa |
وَإِذَا الصُّحُفُ نُشِرَتْ (10) N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa |
وَإِذَا السَّمَاءُ كُشِطَتْ (11) N’igihe ikirere kizakurwaho |
وَإِذَا الْجَحِيمُ سُعِّرَتْ (12) N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa |
وَإِذَا الْجَنَّةُ أُزْلِفَتْ (13) N’igihe Ijuru rizegerezwa hafi |
عَلِمَتْ نَفْسٌ مَّا أَحْضَرَتْ (14) Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze |
فَلَا أُقْسِمُ بِالْخُنَّسِ (15) Bityo, ndahiriye ku nyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro |
الْجَوَارِ الْكُنَّسِ (16) Zigenda zihuta kandi zikanihisha |
وَاللَّيْلِ إِذَا عَسْعَسَ (17) Nanarahiriye ku ijoro igihe riguye |
وَالصُّبْحِ إِذَا تَنَفَّسَ (18) No ku gitondo igihe gitangaje |
إِنَّهُ لَقَوْلُ رَسُولٍ كَرِيمٍ (19) Mu by’ukuri, (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah) |
ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي الْعَرْشِ مَكِينٍ (20) (Iyo ntumwa) ifite imbaraga (yahawe na Allah), Nyagasani w’intebe y’icyubahiro |
مُّطَاعٍ ثَمَّ أَمِينٍ (21) Yumvirwa (n’abamalayika mu birere) kandi ikaba yizewe (kwa Allah) |
وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجْنُونٍ (22) Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi |
وَلَقَدْ رَآهُ بِالْأُفُقِ الْمُبِينِ (23) Kandi rwose yabonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye |
وَمَا هُوَ عَلَى الْغَيْبِ بِضَنِينٍ (24) Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu) |
وَمَا هُوَ بِقَوْلِ شَيْطَانٍ رَّجِيمٍ (25) Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe |
فَأَيْنَ تَذْهَبُونَ (26) Nonese muragana he |
إِنْ هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ لِّلْعَالَمِينَ (27) Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose) |
لِمَن شَاءَ مِنكُمْ أَن يَسْتَقِيمَ (28) Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse |
وَمَا تَشَاءُونَ إِلَّا أَن يَشَاءَ اللَّهُ رَبُّ الْعَالَمِينَ (29) Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse |