قُلْ أُوحِيَ إِلَيَّ أَنَّهُ اسْتَمَعَ نَفَرٌ مِّنَ الْجِنِّ فَقَالُوا إِنَّا سَمِعْنَا قُرْآنًا عَجَبًا (1) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryumvise (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti "Mu by’ukuri, twumvise Qur’an itangaje |
يَهْدِي إِلَى الرُّشْدِ فَآمَنَّا بِهِ ۖ وَلَن نُّشْرِكَ بِرَبِّنَا أَحَدًا (2) Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose |
وَأَنَّهُ تَعَالَىٰ جَدُّ رَبِّنَا مَا اتَّخَذَ صَاحِبَةً وَلَا وَلَدًا (3) Kandi ko icyubahiro cy’ikirenga ari icya Nyagasani wacu, utarigeze umugore cyangwa umwana |
وَأَنَّهُ كَانَ يَقُولُ سَفِيهُنَا عَلَى اللَّهِ شَطَطًا (4) Kandi ko umunyabwenge buke muri twe (Shitani) yajyaga avuga ibidahwitse kuri Allah |
وَأَنَّا ظَنَنَّا أَن لَّن تَقُولَ الْإِنسُ وَالْجِنُّ عَلَى اللَّهِ كَذِبًا (5) Kandi mu by’ukuri, twakekaga ko abantu n’amajini badashobora guhimbira Allah ikinyoma |
وَأَنَّهُ كَانَ رِجَالٌ مِّنَ الْإِنسِ يَعُوذُونَ بِرِجَالٍ مِّنَ الْجِنِّ فَزَادُوهُمْ رَهَقًا (6) Kandi mu by’ukuri, mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona) |
وَأَنَّهُمْ ظَنُّوا كَمَا ظَنَنتُمْ أَن لَّن يَبْعَثَ اللَّهُ أَحَدًا (7) Kandi ko mu by’ukuri, batekerezaga nk’uko mwatekerezaga ko Allah atazigera agira n’umwe azura |
وَأَنَّا لَمَسْنَا السَّمَاءَ فَوَجَدْنَاهَا مُلِئَتْ حَرَسًا شَدِيدًا وَشُهُبًا (8) Kandi twagerageje kugera mu kirere dusanga cyuzuye abarinzi bakomeye ndetse n’ibishirira |
وَأَنَّا كُنَّا نَقْعُدُ مِنْهَا مَقَاعِدَ لِلسَّمْعِ ۖ فَمَن يَسْتَمِعِ الْآنَ يَجِدْ لَهُ شِهَابًا رَّصَدًا (9) Kandi mu by’ukuri, twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye |
وَأَنَّا لَا نَدْرِي أَشَرٌّ أُرِيدَ بِمَن فِي الْأَرْضِ أَمْ أَرَادَ بِهِمْ رَبُّهُمْ رَشَدًا (10) Kandi ntitwigeze tumenya niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abifuriza icyiza |
وَأَنَّا مِنَّا الصَّالِحُونَ وَمِنَّا دُونَ ذَٰلِكَ ۖ كُنَّا طَرَائِقَ قِدَدًا (11) Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite amayira (imyizerere) atandukanye |
وَأَنَّا ظَنَنَّا أَن لَّن نُّعْجِزَ اللَّهَ فِي الْأَرْضِ وَلَن نُّعْجِزَهُ هَرَبًا (12) Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashatse kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira |
وَأَنَّا لَمَّا سَمِعْنَا الْهُدَىٰ آمَنَّا بِهِ ۖ فَمَن يُؤْمِن بِرَبِّهِ فَلَا يَخَافُ بَخْسًا وَلَا رَهَقًا (13) Kandi ko mu by’ukuri, ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano) |
وَأَنَّا مِنَّا الْمُسْلِمُونَ وَمِنَّا الْقَاسِطُونَ ۖ فَمَنْ أَسْلَمَ فَأُولَٰئِكَ تَحَرَّوْا رَشَدًا (14) Kandi ko muri twe hari mo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse |
وَأَمَّا الْقَاسِطُونَ فَكَانُوا لِجَهَنَّمَ حَطَبًا (15) Naho abatannye bazaba inkwi z’umuriro wa Jahanamu |
وَأَن لَّوِ اسْتَقَامُوا عَلَى الطَّرِيقَةِ لَأَسْقَيْنَاهُم مَّاءً غَدَقًا (16) Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha) |
لِّنَفْتِنَهُمْ فِيهِ ۚ وَمَن يُعْرِضْ عَن ذِكْرِ رَبِّهِ يَسْلُكْهُ عَذَابًا صَعَدًا (17) Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bihambaye |
وَأَنَّ الْمَسَاجِدَ لِلَّهِ فَلَا تَدْعُوا مَعَ اللَّهِ أَحَدًا (18) Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah |
وَأَنَّهُ لَمَّا قَامَ عَبْدُ اللَّهِ يَدْعُوهُ كَادُوا يَكُونُونَ عَلَيْهِ لِبَدًا (19) Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusenga, (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an) |
قُلْ إِنَّمَا أَدْعُو رَبِّي وَلَا أُشْرِكُ بِهِ أَحَدًا (20) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na we |
قُلْ إِنِّي لَا أَمْلِكُ لَكُمْ ضَرًّا وَلَا رَشَدًا (21) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse) |
قُلْ إِنِّي لَن يُجِيرَنِي مِنَ اللَّهِ أَحَدٌ وَلَنْ أَجِدَ مِن دُونِهِ مُلْتَحَدًا (22) Vuga uti "Mu by’ukuri, nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri we |
إِلَّا بَلَاغًا مِّنَ اللَّهِ وَرِسَالَاتِهِ ۚ وَمَن يَعْصِ اللَّهَ وَرَسُولَهُ فَإِنَّ لَهُ نَارَ جَهَنَّمَ خَالِدِينَ فِيهَا أَبَدًا (23) (Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo |
حَتَّىٰ إِذَا رَأَوْا مَا يُوعَدُونَ فَسَيَعْلَمُونَ مَنْ أَضْعَفُ نَاصِرًا وَأَقَلُّ عَدَدًا (24) Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake |
قُلْ إِنْ أَدْرِي أَقَرِيبٌ مَّا تُوعَدُونَ أَمْ يَجْعَلُ لَهُ رَبِّي أَمَدًا (25) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire |
عَالِمُ الْغَيْبِ فَلَا يُظْهِرُ عَلَىٰ غَيْبِهِ أَحَدًا (26) Ni we (wenyine) mumenyi w’ibitagaragara kandi nta n’umwe ajya ahishurira ibye |
إِلَّا مَنِ ارْتَضَىٰ مِن رَّسُولٍ فَإِنَّهُ يَسْلُكُ مِن بَيْنِ يَدَيْهِ وَمِنْ خَلْفِهِ رَصَدًا (27) Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma |
لِّيَعْلَمَ أَن قَدْ أَبْلَغُوا رِسَالَاتِ رَبِّهِمْ وَأَحَاطَ بِمَا لَدَيْهِمْ وَأَحْصَىٰ كُلَّ شَيْءٍ عَدَدًا (28) (Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu |